U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwimakaza imibereho myiza
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) yashyizwe ahagaragara irerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage .
Iyo raporo yashyizwe ahagaragara tariki ya 23 Werurwe 2017 yerekana ko bimwe mu byibanzweho mu bushakashatsi bwa UNDP ari iterambere mu bukungu, ibibereho, ubuzima, uburezi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure.
U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika rubanzirizwa na Etiyopiya.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Monique Nsanzabaganwa witabiriye iki gikorwa avuga ko umwanya wa kabiri muri Afurika ari mwiza.
Agira ati “Twagaragaye ku mwanya wa kabiri nyuma ya Etiyopiya mu bihugu byakataje mu kugira abaturage bafite ubuzima bwiza nubwo tugifite urugendo rwo gukora muri uru rwego, tugereranyije n’ibihugu byateye imbere.
Biterwa rero n’uburyo u Rwanda rugenda rukemura ibibazo bitadukanye bijyanye n’imibereho y’abaturage.”
Yongeraho ko ikindi cyatumye u Rwanda rubona uyu mwanya ari uko rwagabanyije cyane ubusumbane buri hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’imibereho.
Kuko ngo ubu ruri ku gipimo cya 0.4, kandi igihugu kiri munsi ya 0.5 kiba kiri ahantu hashimishije.
Murekatete Béatrice, umugore wari umuzunguzayi ubu akaba yarabiretse akishyira hamwe n’abandi bagacururiza ahantu hazwi, yemeza ko Leta yita cyane ku mugore.
Agira ati “Turi abagore 12 bavuye mu muhanda, Leta yatugiriye icyizere tugurizwa miliyoni 3RWf, turacuruza turunguka, kandi dusigaje kwishyura ibihumbi 200 gusa.
Twese twiyubakiye inzu zo kubamo, ubu tumeze neza kuko Leta yacu itwitaho ikarazwa ishinga n’uko umugore atera imbere.”
Akomeza avuga ko ubu ibibazo byo mu rugo abyikemurira bitamugoye ndetse ngo we na bagenzi be bakaba biteguye guhabwa inguzanyo ya miliyoni 6RWf kuko iya mbere bayishyuye neza.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques avuga ko inzira u Rwanda rurimo y’iterambere ishimishije ariko ngo hari ibyo rugomba kunoza ngo rube rwazamuka kurushaho.
Agira ati “Haracyakenewe ko abagore biyongera mu nzego z’abikorera kuko abayoboye ibigo bikomeye byinjiza imari bakiri bake.”
Uyu muyobozi ariko yishimiye ko u Rwanda rukomeje kuza imbere ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|