U Buyapani bugiye gufasha u Rwanda kongera ubwiza bwa kawa

Umushinga ‘CUP Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani ngo uzafasha abahinzi ba kawa kuyongerera ubwiza n’ubwinshi bityo bibateze imbere n’igihugu.

Kawa y'u Rwanda ngo ni nziza ariko ikeneye gukomeza kuvugururwa
Kawa y’u Rwanda ngo ni nziza ariko ikeneye gukomeza kuvugururwa

Uyu mushinga umaze amezi abiri ugeze ku bahinzi, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Umuryango w’u Buyapani ugamije ubutwererane mpuzamahanga (JICA), n’Ikigo cy’igihugu cyita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ukazamara imyaka itatu.

Mu byo uzafasha abahinzi harimo kubaha amahugurwa ku buryo bugezweho bwo gukorera kawa no kuyitunganya neza kugira ngo izagire igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga, nk’uko Urujeni Sandrine, umuyobozi wungirije wa NAEB abivuga.

Agira ati “Uzadufasha kongera uko twitaga ku ikawa mu murima, uko tuyitunganya ndetse n’uko igera ku isoko ari nziza, ikunzwe. Bazaduha ubunararibonye ku ikawa yifuzwa, kuko Abayapani bari mu ba mbere bayigura bakanayinywa cyane”.

Yongeraho ko ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 54% cy’Ikawa itunganije neza ijya ku masoko mpuzamahanga, intego ngo ikaba ari ukugera kuri 80% muri 2020.

Bagaragaza Deogratias, umuhinzi wa Kawa wo muri Nyamasheke, avuga ko mu gihe gito bakoranye n’uyu mushinga babona inyungu y’ahazaza.

Ati “Ubundi twakoreraga mu kajagari none batweretse uko umurima wa Kawa witabwaho, umuntu akabona umusaruro mwinshi atavunitse bitewe n’ubuhanga turimo kwigishwa butuma nta gihe gitakara. Twizeye kuzagera kuri byinshi tukanabera abandi urugero”.

Urujeni Sandrine umuyobozi wungirije wa NAEB
Urujeni Sandrine umuyobozi wungirije wa NAEB

Mugenzi we, Ntawugashira Frodouard wo muri Karongi ati “Bigaragara ko uko twatunganyaga Kawa twari tutarasobanukirwa kuko twavangaga inziza n’imbi tubireba, bigatuma igiciro ku isoko kigabanuka, ubu ntituzabyongera”.

José Kawashima, Umuyapani ukora ubucuruzi mpuzamahanga bwa kawa, avuga ko Ikawa y’u Rwanda ari nziza muri rusange gusa ngo hari utuntu tugomba gukosorwa.

Ati “Ikawa y’u Rwanda ni nziza kandi iraryoshye cyane. Igikenewe ni ukuyizamurira ubwiza (quality) hakurwamo impumuro y’ibirayi ikunze kuyumvikanamo, birashoboka rero ko yaba nziza kurushaho”.

Kuri ubu mu Rwanda hari abahinzi ba Kawa ibihumbi 400, uyu mushinga ngo ukazakorana n’amakoperative, nayo azageze ubu bumenyi ku bandi bahinzi.

NAEB ivuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwohereje ku isoko toni ibihumbi 22 bya Kawa, ikizera ko izakomeza kwiyongera.

Ubuyapani buzafasha abahinzi ba kawa mu Rwanda kuyivugurura
Ubuyapani buzafasha abahinzi ba kawa mu Rwanda kuyivugurura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka