Technoservice yateye urubyiruko inkunga ya miliyoni 13FRW

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwahuguwe n’umushinga “Technoserve” ku kwihangira imirimo rwatewe inkunga ya miliyoni 13FRW.

Bamwe mu bahuguwe bata ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi.
Bamwe mu bahuguwe bata ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi.

Umuhango wo kubashyikiriza inyemezabumenyi ku bijyanye n’ubumenyi bwo kwihangira imirimo kimwe n’iyo inkunga wabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2016.

Umuyobozi wa Technoserve mu Rwanda, Tuyisenge Angelique, mu mpanuro yahaye urwo rubyiruko, yavuze ko ubumenyi rwahawe ari urufunguzo rw’ubukire.

Yagize ati “Urufunguzo rufungura urugi ariko iyo rufungujwe ingufuri itari iyarwo ntacyo bitanga! Birasaba rero ko mukoresha ubumenyi mwahawe mu kwiteza imbere kugira ngo mugere ku bukire”.

Tuyisenge yongeyeho ko abenshi ku isi bateye imbere, na bo bagiye bahera ku bintu bike ariko bafite intego y’icyo bari bagamije kuzageraho.

Ati “Abantu bose bafite aho bageze ku isi bafite aho bahereye, byabafashe imyaka. Na mwe rero mukore muzagera ku byo mwifuza muhereye ku bumenyi mwahawe bwo kwihangira umurimo”.

Umuyobozi wa Technoservice, Angelique Tuyisenge, ashyikiririza impamyabumenyi umwe mu bahuguwe.
Umuyobozi wa Technoservice, Angelique Tuyisenge, ashyikiririza impamyabumenyi umwe mu bahuguwe.

Ihozabarira Betty ni umwe muri urwo rubyiruko rubarirwa muri 854 rwahuguwe akaba yahawe inkunga y’ibihumbi 410FRW azamufasha kuvugurura umushinga yatangiye w’ubworozi.

Ati “Iyo ntahugurwa ku buryo bwo kwihangira imirimo ndetse no kuyikurikirana ubu mba nkiri mu bukene bukabije kuko nta mahirwe nagize yo gukomeza kwiga ayisumbuye ngo nibura ari byo mpugiramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yishimiye ubumenyi bungutse mu kwihangira imirimo.

Yijeje ubuyobozi bwa Technoserve ko bazakomeza kuba hafi urwo rubyiruko rwahuguwe kugira ngo aho gusubira inyuma bazakomeze batere imbere babikesheje kuba barihangiye imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka