Serivisi zihariye 46% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) wazamutseho 7.3% mu gihembwe cya mbere cya 2016 biturutse ahanini kuri serivisi.

Minisitiri Amb Claver Gatete na Yusuf murngwa basobanura ibijyanye n;izamuka ry'umusaruro mbube w'u Rwanda.
Minisitiri Amb Claver Gatete na Yusuf murngwa basobanura ibijyanye n;izamuka ry’umusaruro mbube w’u Rwanda.

Imibare itangwa n’iki kigo igaragaza zo mu gihembwe cya mbere cya 2015, GDP yari miliyari 1.384 mu gihe iyo mu gihembwe nk’iki muri 2016 yabaye 1.536, ari ho haturuka izamuka rya 7.3% muri rusange.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri taliki 14 Kamena 2016, mu kiganiro Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ku bufatanye na NISR, yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangariza Abanyarwanda umusaruro w’igihembwe cya mbere cya 2016.

Imibare yerekena ko 46% ari umusaruro waturutse mu mirimo ya serivisi, mu gihe ubuhinzi bwinjije 33% n’inganda 15%.

Muri iki gihembwe cya mbere cyonyine cya 2016, igice cy’inganda ni cyo cyazamutse cyane kuko cyageze ku 10%, ubuhinzi buzamukaho 7% ndetse na serivisi zizamukaho 7%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf, avuga ko kuba muri iki gihembwe inganda zarazamuye umusaruro biterwa n’iterambere ryazo.

Ati “Mu Rwanda hari inganda nshya zatangiye gutanga umusaruro nk’iz’imyenda n’inkweto, bivuze ko ari ya gahunda ya “Made in Rwanda” itangiye kwerekana akamaro kayo kandi ndabona bizakomeza kujya imbere”.

Abanyamakuru bari bitabirye icyo kiganiro ari benshi.
Abanyamakuru bari bitabirye icyo kiganiro ari benshi.

Ikindi cyazamutse bigaragara muri iki gihembwe ni ubuhinzi, ibi ngo bikaba byaraturutse ahanini ku bihingwa ngengabukungu.

Murangwa ati “Umusaruro w’icyayi n’ikawa byoherezwa hanze warazamutse cyane muri iki gihembwe ku buryo wanakuyemo igihombo cyatewe n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko”.

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro, byagaragaye ko iki gice cyagabanutseho 5% kandi ubusanzwe ngo kiri mu bizamura ubukungu bw’igihugu.

Agaruka ku kizakorwa ngo umusaruro w’amabuye y’agaciro uzamuke, Minisitiri w’imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yagize ati “Ubundi amabuye y’agaciro ni yo yadufashaga kuzamura ibyoherezwa hanze, ubu hafashwe ingamba zo kuyongerera agaciro bityo ibyo twohereza hanze muri rusange bizamure agaciro”.

MINECOFIN ivuga ko hari ingamba nyinshi Leta yafashe zo kuzamura GDP nubwo ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikiri hasi bikadindiza ibyoherezwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka