Serena Hotel, Marriot Hotel na Radisson Blu ni zo z’inyenyeri eshanu mu Rwanda

Amahoteli atatu yonyine mu Rwanda niyo yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu bigaragaza ko ayo mahoteli ari ku rwego mpuzamahanga ruhanitse mu by’amahoteli.

Ministiri w'Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi atanga igihembo cy'inyenyeri eshanu kuri Marriot Hotel
Ministiri w’Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi atanga igihembo cy’inyenyeri eshanu kuri Marriot Hotel

Ibyo byamenyekanye ubwo ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaga ishimwe ayo mahoteli mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 25 Ukwakira 2017.

Hoteli zahawe inyenyeri eshanu ni Kigali Marriot Hotel, Kigali Serena Hotel na Radisson Blu Hotel ifite inyubako ya Kigali Convention Center.

RDB kandi yahaye inyenyeri enye amahoteli ya Sabyinyo Silver Back, Gorilla Golf Hotel, La Palisse Nyamata, Ubumwe Grand Hotel, Hotel des Mille Collines, Lemigo Hotel na Kivu Serena Hotel.

Hari na hoteli zahawe inyenyeri eshatu, ebyiri n’izahawe inyenyeri imwe hakurikijwe ubushobozi zifite bwo kwakira abantu kandi bakitabwaho mu buryo bwose bwujuje ibipimo (standards) mpuzamahanga .

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko baha hoteli inyenyeri bashingiye ku bipimo ngenderwaho biri mu itegeko rigenga ubukerarugendo ryo muri 2014, birimo isuku y’abakozi, ubumenyi bafite, isuku y’aho bari, ibyo bambara n’ibyo bakoresha.

Bareba kandi niba Hoteli ifite interineti yihuta, ubwinshi n’ubugari bw’ibyumba, uburyo biteguye kandi bitatse, niba Hoteli ifite ubwogero (piscine) busukuye.

Agira ati "N’ubwo tureba inyubako ariko ahanini tureba utuntu twinshi abantu bashobora kwirengagiza nka za piscine, amabara y’ibintu bitandukanye n’ibindi."

Umuyobozi muri Hoteli Sabyinyo Silver Back, Jean Leonard Harerimana avuga ko gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, baba babiterwa n’uko ababagana bafungura neza kandi bari ahantu habashimishije buri gihe.

Agira ati “Kuva mukerarugendo ageze ku butaka bw’u Rwanda kugeza ahavuye, tumuba hafi tukamuha icyo akeneye cyose kandi kikaba kigomba kuba kimushimishije.”

Clare Akamazi atanga igihembo cy'inyenyeri enye kuri Hotel des Mille Collines
Clare Akamazi atanga igihembo cy’inyenyeri enye kuri Hotel des Mille Collines

Mu bigo 75 byanditse bihatanira guhabwa inyenyeri nk’ikimenyetso cy’imitangire ya serivisi zinoze, hatsinze hoteli 50, ibigo umunani bitwara ba mukerarugendo n’ibigo icyenda biyobora ba mukerarugendo.

RDB ivuga ko ibigo n’amahoteli bigera ku 1300 ari byo bimaze kwiyandikisha bigaragaza ko bikeneye guhabwa inyenyeri ariko ko hari n’ibindi byinshi bitarabisaba.

Guhera muri Mutarama 2018, RDB ngo izatangira gutanga inyenyeri n’impushya zo gukora kuri za restora n’utubari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka