Sacco na BDF ntibivuga rumwe ku nguzanyo zigenewe urubyiruko

Ibigo by’imari iciriritse bya SACCO n’Ikigega cy’ingwate (BDF) ntibavuga rumwe ku itangwa ry’inguzanyo y’ibikoresho, ihabwa urubyiruko rwigishijwe imyuga ngo rwiteze imbere.

Minisitiri François Kanimba avuga ko ibibazo hagati ya BDF na SACCO bigiye kwigwaho
Minisitiri François Kanimba avuga ko ibibazo hagati ya BDF na SACCO bigiye kwigwaho

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yari igamije kureba uko urubyiruko rwize imyuga rwafashwa kwizamura, ikaba yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iyabakozi ba Leta.

Nyamwasa Innocent, umuyobozi w’imwe muri SACCO zo mu karere ka Gisagara, avuga ko BDF icisha amafaranga muri SACCO nk’inguzanyo bitari ngombwa.

Yagize ati “Icyo dusaba BDF ni uko yazajya iduha ya 50% y’inkunga ku mishinga y’urubyiruko ndetse na 75% by’ingwate nk’uko biri mu masezerano.

Si ngombwa ko iduha andi mafaranga tugomba kuzatangaho n’inyungu kandi SACCO zacu zifite amafaranga ahagije yo kuguriza abayakeneye”.

Kimwe na bagenzi be, Nyamwasa avuga ko ayo mafaranga ntacyo bayakoresha, barangiza ngo bakazayasubiza hiyongereyeho inyungu ya 4% kandi bataranayasabye.

Umuyobozi wa BDF, Bahati Innocent, avuga ko aya mafaranga bayaha za SACCO kugira ngo zirengere ay’abaturage.

Ati “Amafaranga tubaha ni ayo kunganira ya yandi y’inkunga kugira ngo mutazakoresha ayo abaturage bizigamiye muyagura ibikoresho bizagurizwa urubyiruko.

Ibi bibarinda ko hagira abaza kubikuza amafaranga yabo bakayabura”.

Avuga ko BDF ari yo yirengera ingaruka zose zaba ku nguzanyo ihabwa urwo rubyiruko n’ubwo atabyumvikanaho n’abacungamutungo ba za SACCO.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, avuga ko iki kibazo, kimwe n’ibindi basanze ibi bigo bifite bigeye kwigwaho, bigashakirwa umuti.

Ati “Za SACCO zimwe zitubwira ko zisa n’izihatirwa gutanga inguzanyo ku bantu badasanzwe ari abakiriya bazo bikaba byagira ingaruka mu kwishyura.”

Misitiri Kanimba avuga ko bumvise ari ibibazo bikomeye, bituma bashyiraho itsinda rikuriwe n’inzego za Leta bireba, kugira ngo ribisesengure bityo barebe icyakorwa ngo iyi gahunda inozwe.

Yongeraho ko iyi gahunda nitungana izafasha Leta kugera kuri ya ntego yiyemeje yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari koko ikiba
zo cyo kuba umukiriya wa sacco kugirango urubyiruko th none izo guzanyo

mutabazi moise yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka