RwandAir yafunguye icyicaro gishya muri Benin

Ikompanyi Nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamaze gufungura icyicaro mu gihugu cya Benin, kizayifasha guha serivisi abatuye Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.

RwandAir yafunguye icyicaro gishya muri Benin. Aha abayobozi batandukanye bafataga ifoto y'urwibutso
RwandAir yafunguye icyicaro gishya muri Benin. Aha abayobozi batandukanye bafataga ifoto y’urwibutso

Icyo cyicaro cyafunguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama 2017.

Gifunguwe nyuma yaho mu mpera z’umwaka wa 2016, RwandAir yari yahatangije ingendo. Ibyo byabaye nyuma y’uruzinduko Perezida wa Benin Patrice Talon yagiriye mu Rwanda.

Uhereye muri icyo gihugu aho iyo Kompanyi ifunguye icyicaro, igiye kujya ikora ingendo mu mijyi irindwi ari yo; Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Conakry, Dakar na Bamako, itururutse muri Cotonou, umurwa mukuru wa Benin.

Ubuyobozi bwa Rwandair buvuga ko mu gace igihugu cya Benin giherereyemo hakorwa ubucuruzi cyane kandi inzira yo mu kirere ikaba ari yo ikoreshwa cyane. Benin ikora ubucuruzi bw’ibiribwa, byiganjemo imyumbati n’ibigori, mu bihugu biyegereye.

Uretse ubucuruzi, abatuye imijyi y’ibyo bihugu bakunze gukora ingendo basurana,abandi batembera kuko ahenshi hari ibiyaga batembereraho.

Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonchi mu gikorwa cyo gufungura icyicaro gishya cya RwandAir muri Benin
Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonchi mu gikorwa cyo gufungura icyicaro gishya cya RwandAir muri Benin

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonchi yavuze ko nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi, yizeye ko imikoranire na yo izagenda neza kandi igatanga inyungu zifuzwa ku bihugu byombi.

Agira ati “Ubwo Perezida wacu yasuraga u Rwanda agasinya amasezerano y’ubufatanye, hashimangiwe umubano n’ubucuti hagati yacu, bizatuma n’ubuhahirane bugenda neza.”

Amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati y’u Rwanda na Benin avuga ko mu mafaranga azajya yinjizwa na RwandAir mu ngendo ziva kuri icyo cyicaro gishya, u Rwanda ruzajya rutwara 49% Benin igasigarana 51%.

Indege ya RwandAir, B737-800NG ku kibuga cy'indege cya Benin
Indege ya RwandAir, B737-800NG ku kibuga cy’indege cya Benin

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabanje kwifuriza icyo gihugu umunsi mwiza w’Ubwigenge wahuriranye n’itangizwa ry’icyo cyicaro gishya cya RwandAir, yavuze ko bahisemo uyu munsi ufite agaciro muri icyo gihugu kugira ngo ube n’intangiriro y’igikorwa kigamije iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Agira ati “Ni umunsi wo gushimangira amasezerano y’ubufatanye ariko n’intangiriro y’igikorwa kizatugirira akamaro ku bihugu byombi.”

Cotonou ni umujyi wa 19 muri Africa RwandAir ikoreramo ingendo. Hiyongereyeho imijyi yo hanze ya Africa, igera kuri 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

URUJIJO: Ari uwavuze ko ari COMPANY nshya, ari ni uvuga ko ari RWANDAIR turafata ibyande tureke ibyande. Ariko ari RWANDAIR noneho bakajya bagabana ayo muri ibyo bihugu, byaba ari ibyiza. Ariko se buriya BENIN ntiduhenze? Ko mu bihugu nabonye UMUSEKE wavuze, harimo niibyo RWANDAIR yari yishakiye, nyine yakoreragamo? Ubwo buriya hari aho BENIN izashyiramo akayabo.
Sibwo RWANDAIR isimbuye iyaho yitwa AIR AFRIQUE. Harakabaho IMIYOBORERE MYIZA.

G yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

U Rwanda nirukomeze rwagure amarembo maze abajiginywa bajiginywe. Mugire muze no muri Amerika maze tujye tuza gusura igihugu cyacu turi muri RwandAir.

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka