Rwamagana: Hagiye kubakwa Gare nshya izatwara asaga miliyoni 789RWf
Ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana, n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abagenzi RFTC, mu Karere ka Rwamagana hatangiye kubakwa Gare nshya, izatwara akayabo ka 789,124,162 Frw.
Iyo Gare yatangiye, kubakwa ngo ni igikorwa cy’iterambere, ariko kije no gukemura ikibazo cy’izuba ndetse n’imvura yanyagiraga abagenzi kubera kubura aho bugama, nk’uko bamwe mu bagenzi babitangarije Kigali Today.
Nikuze Anisie yagize ati”Tugiye kubona aho dutegera hisanzuye kandi hajyanye n’igihe, kandi tuzanabona aho kwicara mu gihe dutegereje imodoka.”
Sinzinkayo Emmanuel ucuruza amatike muri iyo Gare, avuga ko iyo Gare ije ari igisubizo, ngo kuko iyo imvura yagwaga byababeraga imbogamizi kubona aho bugama, ndetse ngo n’ibikoresho bakoresha byangirikaga cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab atangaza ko iyo Gare izubakwa mu byiciro bibiri birimo, icyiciro cyo kubaka inyubako ziciriritse zikubakwa mu mezi atatu gusa , noneho inzu y’igorofa izakorerwamo ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye ikubakwa nyuma.
Ati “Mu masezerano twagiranye na RFTC twabahaye ubutaka, bo bagomba gushyiramo inyubako. Iyi nyubako ikaba izongera byinshi mu iterambere ry’akarere, kuko umujyi uzaba usa neza, kandi ibikorwa by’ubucuruzi biziyongera”.
Aho bateganya kwagurira ibikorwa bya Gare hatangiye gutunganywa, abari bahatuye bamaze guhabwa ingurane, ku buryo mu mezi atatu ngo zimwe mu nyubako ziciriritse zizaba zatangiye kuzura zikorerwemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|