Rusizi: Ubukene butuma urubyiruko rutabyaza umusaruro amahirwe ahari
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi ruvuga ko nubwo mu karere kabo hari amahirwe nta bushobozi rufite bwo kuyabyaza umusaruro.
Kuba akarere ka Rusizi gaturiye umupaka uhuzwa u Rwanda na Repubulika iharanida Demokrasi ya Kongo no kuba gakorerwamo ubukerarugendo ari amwe mu bahirwe urwo rubyiruko rwabyaza umusaruro rukikura mu bukene.
Urubyiruko rutandukanye rwo muri ako karere ariko ruvuga ko ibyo rubibona ariko ngo ntabushobozi rufite; nkuko Musoni Alphonse, umwe muri urwo rubyiruko, abisobanuta.
Agira ati “Nibyo dufite amahirwe menshi twabyaza umusaruro arikose twahera hehe ko byose biterwa n’ubushobozi bw’amafaranga.
Tubonye abaterankunga baduha igishoro twakora tukiteza imbere umurenge wacu wa Nkungu uzamo ba mukerarugendo twatera imbere.”
Mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo ngo niho hari amahirwe yabyazwa umusaruro kuko haza ba mukerarugendo baza kureba inyamazwa mu ishyamba rya Mudondo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi rusaba urubyiruko kwishyira hamwe rugakora ibijyanye n’umuko birimo uduseke cyangwa se bakabumba amashusho mu ibumba rihaba biryo abakerarugendo baka babigura.
Ku nkunga y’umuryango wigenga AEE Rwanda, ukorera mu Karere ka Rusizi, urwo rubyiruko rugiye gufashwa kubyaza musaruro ayo mahirwe; nkuko Phanuel Sindayiheba ushinzwe gahunda muri uyu muryango abivuga.
Agira ati “Icya mbere rero tuzafatanya nizo nzego zitandukanye, urubyiruko ndetse n’abadamu tubaha ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no kwizigamira, gucunga inguzanyo ziciriritse.
Hanyuma ubwo bumenyi bubasha gukoresha ubutunzi buto bafite no kubahuza n’ibigo by’imari.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|