Ruhango: Gare bubakiwe ntigira aho bikinga imvura

Abagenzi n’abakorera muri gare ya Ruhango binubira kuba nta nyubako ziyirimo, bigatuma batabona aho bugama imvura n’izuba.

Gare ya Ruhango nta nyubako zihagije ifite zakorerwamo
Gare ya Ruhango nta nyubako zihagije ifite zakorerwamo

Umwe mu bamotari bakorera muri iyi gare avuga ko mu gihe cy’imvura bajya kugama inyuma ya gare kuko batabona aho bakugama.

Mu gihe cy’izuba nabwo imodoka ngo ziba zibatera ivumbi kuko bigaragara ko hatakozwe ngo harangire neza.

Yagize ati"Mu gihe cy’imvura tujya kugama mu maduka yo mu mujyi kuko hano utapfa kubona aho wakwikinga kandi ni nako bimera mu gihe cy’izuba."

Gasangwa Jean Luke umugenzi wari muri iyi gare yavuze ko n’uburyo yubatse bibangamye kandi bishobora guteza impanuka.

Ati"Iyi gare yubatse ahantu hateza impanuka mu buryo bwihuse.
Iyo uturutse Muhanga uhagera umanuka. Waba unaturutse mu bice bya Huye ukahagera umanuka. Ibi ku bwanjye mbona byateza impanuka mu buryo bwihuse"

Uretse kuba iyi gare itaruzura ku buryo ikemura ibibazo by’abahagenda hari n’abavuga ko uburyo hateye ubwaho harutwa n’aho yahoze kuko ho hari hitaruye gato umuhanda munini ku buryo hatateza impanuka.

Abatuye Ruhango banavuga ko bidindiza ubucuruzi kuko nta nyubako zirimo zacururizwamo, kandi ariho haba horoshye kubona abaguzi.

Mbabazi Francoix Xavier umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko yatashywe by’agateganyo ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ikaba izagurwa, ikaba nini ikajya ikorerwamo ibikorwa bitandukanye.

Ati"Ku bufatanye n’abikorera mu karere ka Ruhango biyemeje kuba bakubaka indi nzu yakwifashishwa n’abandi bakenera gukorera muri gare.

Bityo rero n’abakenera izindi servisi bazazibona ariko mu gihe bitarakorwa Akarere kazashaka ibisubizo byihuse"

N’ubwo iyi Gare abayikoresha bavuga ko ari nto ikeneye kwagurwa, kugera ubu usibye kuba hatari amazu menshi yakorerwamo, n’abantu bakabona aho bikinga imvura, imodoka ziyikoreramo si nyinshi ku buryo zabura imyanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamuneka ababishinzwe nimushyireho akete abagenzi n’abakorera muri iyi gare bazajye babona aho bikinga izuba n’imvura!

Rugira yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

Usibye n’imvura bashyireho n’ubwiherero

nzabandora yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka