Reba ibiro bishya by’Akarere ka Nyamasheke byuzuye bitwaye arenga miliyari
Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ntibazongera gukorera mu nzu zishaje babyigana kuko batashye inyubako nshya bazajya bakoreramo.
Ibyo biro bishya by’Akarere ka Nyamasheke byatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ugushyingo 2017.
Iyo nyubako yuzuye itwaye arenga Miliyari imwe na miliyoni 560RWf. Ifite ibyumba 43 bizakorerwamo n’abakozi 75 bagize inzego zose z’akarere. Ifite kandi ibyumba by’inama bitatu n’ubusitani bwitegeye ikiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien avuga ko n’ubwo iyo nyubako yatwaye amafaranga menshi agaciro kayo gakomeye ari ibizakorerwamo.
Agira ati “Iyi nyubako itwibukije aho tuvuye n’aho tugeze tugana inshingano zacu. Ni ugusigasira ibyo twagezeho, kwihuta no gukoresha imbaraga, ubwitange no gukunda abo tuyobora mu bufatanye butajegajega.”
Minisitiri Kaboneka yashimiye ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere mu kubaka ibiro by’akarere bishya.
Yakomeje yibutsa abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ko imikorere yarangwaga mu nzu ishaje igomba guhinduka ikajyana n’ibiro bigezweho bimukiyemo.
Agira ati “Byaba bibabaje gukorera mu nzu nk’iyi ariko serivisi ziyitangirwamo zipfuye. Mujye mutega abaturage amatwi mubahe ibibakwiye.”
Iyo nyubako nshya y’Akarere ka Nyamasheke yari yaradindiye kuko yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013.
Byari biteganijwe ko yuzura mu mwaka wa 2015 ariko ntibyakunda kuko hari harabuze amakaro yakorewe mu Rwanda.
Iyo nyubako y’akarere ije isanga umuhanda mushya wa kaburimbo wa Kivu Belt uva i Rusizi ukagera i Rubavu.Witezweho gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abatuye Akarere ka Nyamasheke.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima serivise nziza itangwa.
Good, looking nice.
turashima service nziza zitangwa nakarere ka Nyamashke birashimishje iyaba abantu bose bakoraga nkuko mukora byaduteza imbere amavuriro arigutanga service zitanoze urugero ivuriro rya ruvumbu
Turashima inzego zose z’akarere ka Nyamasheke serivisi inoze zitanga.Mukomereze aho!
Waaaa!!!nibyizacyane nyamasheke nihorekwisonga utunditureretuyigureho! OK vus meya wimiberehomyiZa wakarere kanyamasheke akora,akazi ashinzweneza ndamusuhuje!bakomerezoe aho.
Waaaa!!!nibyizacyane nyamasheke nihorekwisonga utunditureretuyigureho! OK vus meya wimiberehomyiZa wakarere kanyamasheke akora,akazi ashinzweneza ndamusuhuje!bakomerezoe aho.
Turashimira l’etat y’urwanda kumahirwe ikomeza kutugezaho nk’umuyoboro w’iterambere Umuhanda kivu Berte ndimo kuwukorera inyigo y’uburyo ngomba kuwubyaza umusaruro from Nyamasheke to Rubavu mubijyanye n’ubucuruzi.
kdi nibyiza ko tugira bureau nziza zikinyagihumbi
niba dutaha mu mazu meza
twakanakoreye ahantu heza
nkahariya.
mbashimiye uburyomukora akazikanyuneza nibyiza twishimiye iterambere turikunjyamo.mukore ubuvugizi umuhanda uva kirengere gafunzo buhanda kirinda gasharimubirambo ugakomezarubingera murakoz nkunda amakurumutugezaho.
Ni byiza cyane. ibyiza biri imbere.n’ibitari ibi bizaza.ahasigaye ni ukubyaza umumaro amahirwe yose dufite mu karere kacu. Abaturage bacu bagakirigita ifaranga.
eh nibyo kwishimira,akarere kacu kabaye nka city tower yo mumugi wa kigaki pee!kamali ni umuntu wumugabo njyewe mwemereye Akantu kava muri BRARIRWA,uwakoze neza abakwiye gushim
irwa ntihagire ugira ishyari,uturere dufite inyubako zitameze neza bajye batwigiraho