RDF yatangiye igikorwa cyo koroza abagore batishoboye

Ingabo z’igihugu zatangiye koroza abagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho muri buri Karere hari gutangwa ihene 10 ku bagore icumi batishoboye.

Bamwe mu bagore bahawe ihene mu Karere ka Nyagatare
Bamwe mu bagore bahawe ihene mu Karere ka Nyagatare

Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere turindwi,RDF ikaba yarashyikirije inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’intara ihene 70,nayo ikazazishyikiriza abagore 70 batishoboye bo mu ntara yose.

Mukawera Magret umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyagatare, avuga ko izo hene zizafasha mu kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana.

Nyirabagande Marie wo mu Murenge wa Musheri, ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ni umwe mu bahawe ihene. Yavuze ko izo hene bahawe zigiye kubateza imbere zibaha ifumbire bakeza neza bityo bagashobora no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Ntitwabona uko dushimira ingabo z’igihugu byaturenze, baturindira umutekano none bageze n’aho batworoza. Baradukunda rwose, izi hene tuzazikuraho mituweri n’inka ariko n’ifumbire turusheho kubona umusaruro.”

Imwe mu nzu ingabo za RDF zasannye
Imwe mu nzu ingabo za RDF zasannye

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko ingabo nk’abafashe iya mbere mu kubohora igihugu bafite n’indi nshingano ikomeye yo gukura Abanyarwanda mu bukene.

Ati “Ubuyobozi bwacu kuba bukunda abaturage ni yo mpamvu bubegera, ingabo rero zasoje urugamba rw’amasasu ubu zirajwe ishinga no gufasha abaturage kuva mu bukene n’ubujiji, uzababona mu bikorwa byinshi by’iterambere.”

Icyo gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2017, kirakorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu nk’ingabo zatsinze urugamba rw’amasasu ariko kuri ubu zikaba zihanganye n’urugamba rwo kurwanya ubukene.

RDF yanamuritse inyubako ebyiri zikoreramo ikigo nderabuzima cya Nyagahita yashyizeho isakaro rishya ryatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu.Mbere izo nyubako zari zisakajwe amategura yagiyeho muri 1947 ku buryo yari yaratangiye kumeneka bigatuma mu gihe cy’imvura izo nzu ziva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka