Polisi y’igihugu yakuye mu kizima abaturage b’i Nyakariro

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko amashanyarazi bahawe azabafasha kugera ku iterambere, banarusheho kujijuka.

Abaturage b'i Nyakariro bahawe abashanyarazi bavuga ko azatuma barushaho kujijuka
Abaturage b’i Nyakariro bahawe abashanyarazi bavuga ko azatuma barushaho kujijuka

Barabitangaza nyuma y’aho Polisi y’Igihugu muri Gahunda yayo ya "Police Week", ihaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ingo 108 zo muri uwo murenge, tariki 22 Gicurasi 2017.

Solange Nyirabakundukize, umubyeyi ufite imyaka 62 y’amavuko avuga ko amashanyarazi yahawe azajya atuma ashobora gusoma ijambo ry’Imana nijoro.

Agira ati “Twebwe abahawe amashanyarazi mu nzu zacu, turashima ubuyobozi bwiza buri mu gihugu cyacu. Polisi yacu nayo ituba hafi. Ndishimira ko nzajya nsoma bibiliya yanjye nijoro bitangoye.”

Mugenzi we witwa Nyirandorimana Ernestine avuga ko amashanyarazi yahawe na Polisi y’Igihugu agiye gutuma azigama amafaranga yaguraga amabuye ya Radio.

Agira ati “Polisi yarakoze kumpa amatara mu nzu yanjye, ubu nshobora kuzigama amafaranga natangaga ngura amabuye y’itoroshi na radiyo.

Ndizeza ko ntazongera kwihanganira icyo nabona kinyuranije n’amategeko mu mudugudu ntakibwiye Polisi cyangwa ubuyobozi bwacu.”

Abaturage b'i Nyakariro kandi begerejwe umuyoboro w'amazi meza
Abaturage b’i Nyakariro kandi begerejwe umuyoboro w’amazi meza

Abaturage bahawe amashanyarazi bahamya kandi ko ayo mashanyarazi azajya afasha abana babo gusubira mu masomo kandi banazigame amafaranga baguraga peteroli yo gushyira mu gatadowa.

Abo baturage bahawe amashanyarazi, harimo n’abubakiwe ubwiherero 38. Banegerejwe amavomo atatu afatiye k’umuyoboro w’amazi meza.

IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko mu gihugu hose hazacanirwa ingo 3000, n’ibigo nderabuzima bitanu, muri Police Week.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James wari uri muri uwo muhango yatangaje ko mu mwaka wa 2018 ingo ibihumbi 5000 zizaba zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gucunga umutekano rwagabiye inka umukecuru utishoboye
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gucunga umutekano rwagabiye inka umukecuru utishoboye

Muri uwo muhango kandi urubyiruko rw’abakorerabushake mu gucunga umutekano rwagabiye inka umukecuru utishoboye witwa Kabarinda Concilia ikazamufasha kwivana mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamagbe kugasaka iremera mumudugudu wa gitwa ,ubuyobozi bwuwo mudugudu bukandamiza abaturage, kuburyo byageze naho umuturage yanga kujya gutanga ikirego cye . ngo nubundi nukurega uwo aregera , ngo yarega aga cahe uko niko umuturage waho aba avuga ,icyo nisabiraga abayobozi nibakorere ubuvugizi bariya baturage ,kand boherezeyo nabanyamakuru ,kand abaturage baho nago bakunze gutangaza amakuru , kubera gutinya abayobozi buwo mudugudu ,wa gitwa ,icyo nakwisabira na polici yacu ikomeje , kudukura mumwijima iharanira ko igihugu cyacu kijyera kwiterambere rirambye , ko yazagera naha kugitwa ,ikaduha umuriro doreko nabugingo ntubu tukiri mumwijima , bityo rero bigatuma ibisambo bitwibasira cyane. natwe muduhe umuriro rwose . murakoze cyaneee !

alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka