Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Perezida Paul Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika itakwiteza imbere nta nkunga ihawe, akemeza ko umutungo utikirira mu nzira zitemewe ari wo mwinshi kandi ukwiye kugaruzwa.

Perezida Kagame mu nama ry'Ihuriro Nyafurika y'Imiyoborere (ALF)
Perezida Kagame mu nama ry’Ihuriro Nyafurika y’Imiyoborere (ALF)

Guverinoma y’u Rwada yiyemeje gutangira kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa rubanda , ishyiraho komosiyo igamije gukurikirana uko imari ya Leta ikoreshwa (PAC) ndetse inashyiraho n’urwego rubishinzwe (OAG).

Ariko nyuma y’imyaka 10 Guverinoma yatangiye kugaruza imwe mu mitungo yagiye inyerezwa ndetse n’ikigereranyo cy’amafaranga anyerezwa kiragabanuka.

Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’ibinyura mu nzira zitemewe, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga ibihugu bya Afurika biterwa n’amahanga.

Perezida Kagame n'abo bari kumwe mu kiganiro barimo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku bucuruzi n'iterambere (UNCTAD)
Perezida Kagame n’abo bari kumwe mu kiganiro barimo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD)

Agira ati “Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatari ho, kandi tukiyemeza kubikosora.”

Yabitangarije mu kiganiro cyavugaga ku "Gutera inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye".

Icyo kiganiro gihuriyemo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD).

Ibyo biganiro byabereye mu nama yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’imiyoborere (ALF), iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018.

Bafata ifoto y'urwibutso
Bafata ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari umuco ukomeje kuranga Abanyafurika wo gusaba n’ibintu bisanzwe biri ku mugabane. Gusa yongeraho ko amavugurura yatangiye gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe atanga icyizere.

Ati “Kuba amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe twatangiye mu mwaka w’2016 akomeje kugera ku ntego yayo, byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika dusangiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo president Kagame avuga nibyo 100%.Afrika ikena kubera Corruption n’abayobozi basahura umutungo w’igihugu.Presidental families n’amacuti yabo,usanga bakize kurusha igihugu.Abenshi bafata ubutegetsi nta kindi babanza gukora uretse kwiba.Ahasigaye bakabeshya abaturage.Urugero,Mobutu yabaga mu mazu atatse Zahabu na Marble.Banks accounts ze z’i Burayi zuzuyeho za millions Usd.Afite amazu atabarika hanze y’igihugu.Ahasigaye agashaka abagore baryamana.Ngo yasize abana barenga 50.Hanyuma akabeshya abaturage "Objectif 80",bisobanura ko mu mwaka wa 1980,buri mu congoman azaba afite imodoka.
Isi ikeneye ubwami bw’imana kugirango bukureho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga buri munsi dusaba imana ngo ubwami bwayo buze.Burenda kuza.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.

Minani yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka