Nyuma yo guhabwa inzu Noheli ni ibyishimo kuri bo

Imiryango itanu itishoboye yo muri Ngoma na Rwamagana, nyuma yo guhabwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, iratangaza ko iyi Noheli ari ibyishimo byinshi.

Inzu zahawe abatishoboye Iburasirazuba
Inzu zahawe abatishoboye Iburasirazuba

Izi nzu eshanu zarubatswe zinashyirwamo ibikoresho by’ibanze nk’intebe, ibitanda, ibiryamirwa ndetse n’ibyo kwiyorosa.

Amafaranga yubatse izi nzu yavuye mu banyamuryango ba RPF inkotanyi,mu ntara y’Iburasirazuba bahuje ubushobozi kugirango hubakirwe abatishobye barimo n’abarokotse Jenoside babaga mu mazu ashaje.

Mukankusi Mariyana w’imyaka 65 wo mu karere ka Ngoma, nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu yavuze ko birenze ubwenge bwe ko agiye kwizihiza Noheri mu byishimo byinshi ataherukaga.

Yagize ati”Iyo ndebye iyi nzu birandenga cyane. FPR ndayishimira cyane ko ikomeje kuduteza imbere.

Inzu nabagamo yari yaraguye uruhande rumwe igiye kungwaho,ariko RPR inkotanyi inyubakiye inzu nziza cyane nkiyi.”

Mukankusi avuga ko iyi Noheli ari ibyishimo bihebuje
Mukankusi avuga ko iyi Noheli ari ibyishimo bihebuje

Abashyikirijwe inzu ni babiri mu karere ka Ngoma na batatu mu karere ka Rwamagana.

Bose bashimye cyane umuryango RPF Inkotanyi, bavuga ko batazibagirwa iyi Noheli y’uyu mwaka wa 2016.

Uhagarariye umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi w’iyi ntara Kazayire Judith,yashimye cyane aba banyamuryango ubwitange bagize.

Yabasabye kandi kudaherukira aha, ahubwo bagakomeza ibikorwa byiza nk’ib.

Ati”Turashima uwo mutima wa kimuntu wabaranze.

Ibikorwa nk’ibi bihindura ubuzima bw’abaturage bigomba gukomeza.twubake umuco wo gufasha no kuremerana,kuko abatishoboye bagihari benshi.”

Inzu zatanzwe zirimo ibikoresho by'ibanze
Inzu zatanzwe zirimo ibikoresho by’ibanze

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko umuryango RPF Inkotanyi utahwemye gushaka icyateza imbere umunyarwanda.

Yibukije abaturage ko urugero rwiza baruhabwa n’umuyobozi wawo Perezida Paul Kagame buri gihe ufata iyambere.

Inzu eshanu zahawe abatishoboye zifite agaciro ka miliyoni 47.391.600 RWf. Zashyikirijwe abo zubakiwe kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016.

Abahawe inzu barashimira cyane umuryango FPR-Inkotanyi
Abahawe inzu barashimira cyane umuryango FPR-Inkotanyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANYAMURYANGO BA RPF INKOTANYI MUKIWIYE GUSHIMIRWA KILIYA, GIKORWA CYURUKUDO KANDI NIBULI GIHE MULI ABANTU BABAGABO MBIFURIJE, NOHELI NUMWAKA MUSHYA BYIZA

lg yanditse ku itariki ya: 25-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka