Nyiramugengeri igiye kubyazwa amashanyarazi angana na megawate 80

Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” yatangiye kubaka muri Gisagara, uruganda ruzabyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 80 (80MW).

Minisitiri Musoni ashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa uruganda ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi \
Minisitiri Musoni ashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi \

Uru ruganda ruzubakwa mu Murenge wa Mamba, umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo aho ruzubakwa, wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2017, wayobowe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni.

Urwo ruganda rwitezweho kuzatanga megawate 80 z’amashanyarazi (80MW), zikazazamura ibipimo by’amashanyarazi ku kigero cya 40%. Ruzuzura rutwaye miliyari 289RWf (miliyoni 350$).

Urwo ruganda ruzabyaza nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru amashanyarazi, nirumara kuzura ruzacungwa na “Quantum Power” mu gihe cy’imyaka 26 nyuma rwegurirwe Leta y’u Rwanda.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda izatanga akazi ku baturage babarirwa mu 1000,naho gutunganya nyiramugengeri ivanwamo amashanyarazi bikazaha akazi abantu 200.

Urwo ruganda rugiyrr kubakwa muri Gisagara ruzaha akazi abaturage barenga 1000
Urwo ruganda rugiyrr kubakwa muri Gisagara ruzaha akazi abaturage barenga 1000

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere kose ka Gisagara, ingo 24 gusa nizo zari zifite umuriro w’amashanyarazi. Ariko ubu izicana amashanyarazi zimaze kugera ku bihumbi 16, zihwanye na 20.2% z’ingo zose ziri muri ako karere.

Gusa ariko ngo uwo mubare uziyongera urwo ruganda nirumara kuzura.

Umuturage witwa Augustin Kabano avuga ko abaturage bashimishijwe n’uyu mushinga kuko ngo bari bakeneye amashanyarazi cyane muri aka gace.

Agira ati "Twari turi mu bwigunge,mu minsi ishize baduhaye amazi ubu twaburaga amashanyarazi. Ubu ufite akaradio agiye kujya akumva bitamusabye amabuye kandi tuzanakore ibikorwa by’iterambere."

Minisitiri Musoni yasezeranyije abaturage bo muri Gisagara ko mu mezi abiri izindi ngo ibihumbi zizaba zicaniwe. Niho atera ahamagarira abo baturage kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bayakoresha mu bibabyarira inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka