Nyarutarama Tennis Club: mu myaka irenga 20 ntibaranengwa muri serivise batanga

Nyarutarama Sports Trust Club, izwi nka Tennis Club iherereye mu murenge wa Remera akagari ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo, yemeza ko ubunararibonye ifite mu gutanga serivisi nziza, butuma abayigana biyongera umunsi ku munsi.

Nyarutarama Sport Trust Club, uyirebeye hanze y’amarembo yayo ugirango ni ikigo gito cyane, cyangwa se akabari nk’utundi, nyamara iragutse cyane, ndetse ikagira ubusitani bunini kandi bwiza abantu bashobora kwisanzuriramo.

Ifite ahakorerwa imyitozo ngororamubiri itandukanye hagutse, ndetse na pisine nini y’abakuru n’into y’abana.

Egide Gatete umuyobozi wa Nyarutara Sports Trust Club avuga mu myaka irenga 20 bamaze bakora, icyo bahora baharanira ari ugutanga serivisi nziza kubabagana, kandi akanemeza ko ibiciro byabo bibereye buri wese.

Nyarutarama Sport Trust Club, ifite abakozi bahagije muri buri serivise, ibi bikabafasha kwita kuri buri hantu, hagahora havugururwa kandi hakorwa isuku ihagenewe.

Dore amwe mu mafoto agaragaza serivisi za sport zihatangirwa, amacumbi bafite n’aho abantu biyakirira:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho twiyubakire u Rwanda tuzabagana mudusangize ubunararibonye mwibitseho

Simon yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka