Nyaruguru yiyemeje gufatira ku butwari bw’Inkotanyi ngo yese imihigo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abo ayobora gufatira urugero ku kudatsimburwa kw’Inkotanyi, kuko bizabafasha kwesa imihigo neza.

Basuye ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yabivuze tariki 10 Kanama 2018, nyuma y’uko abakozi b’akarere ayobora bari bamaze gusura Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma kandi y’uko akarere ayobora kari karaye kabaye aka 24 mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018, kavuye ku mwanya wa 15 kari kagize muri 2016-2017.

Afatiye ku kuba urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaratangiwe n’Inkotanyi 600 zari mu Nteko ishinga amategeko, zamaze iminsi ine yose zihanganye zonyine n’abasirikare b’abari ingabo z’u Rwanda barenga ibihumbi 12, ntibazineshe nyamara barazirushaga ubwinshi n’ibikoresho, yagize ati “Rwose 600 imbere y’ibihumbi 12 nta wari kubaveba iyo bahunga.”

Yunzemo ati “Tekereza kubona bararwanye iminsi ine yose, nta gucika intege, kugeza bagenzi babo baturutse ku Murindi, na bo bagenzaga amaguru, babagezeho bakabatera ingabo mu bitugu!”

Abakozi b'Akarere ka Nyaruguru ku Ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Abakozi b’Akarere ka Nyaruguru ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Aha ni ho yahereye asaba abo ayobora kudacibwa intege n’icyo ari cyo cyose, bagaharanira kugera ku byo biyemeje, kuko gushaka ari ko gushobora.

Ati “Natwe ibibazo bibangamiye abaturage bacu, byaba iby’umwanda, iby’abana bagwingira, iby’ubukene, ntibikwiye kuduca intege. Ahubwo tugomba guhangana na byo kugeza tubitsimbuye.”

Abakozi b’Akarere ka Nyaruguru na bo batashye biyemeje gufatanya mu kugeza abaturage ahagamijwe.

Nelson Nahimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi ati “Tuhakuye impamba yo gutekereza ku ho tugamije kugera, kuruta kwitekerezaho no gutekereza ku bibazo duhura na byo, tukaba twabihugiraho nta gushakisha umuti.”

Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako z'inteko ishinga amategeko
Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako z’inteko ishinga amategeko

Abakozi b’Akarere ka Nyaruguru kandi, gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside byatumye basobanukirwa neza amwe mu mateka batari bazi, biyemeza kuzasangiza abo bayobora.

Ushinzwe kubungabunga inzibutso za jenoside we ngo yanasanze kwandika amateka ari byiza kuko bituma atibagirana, ataha yivuguruyemo umugambi wo gukora ku buryo ubuhamya butangwa ku ko jenoside yagenze i Nyaruguru bwazandikwa, bukavamo igitabo cyo gusobanura neza uko jenoside yagenze muri Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibanze igire ubuyobozi bukwiye ibone kwesa iyo mihigo!!! Uwo muyobozi wigenamigambi ubwo we arakwiye bamusuzumye neza!!!!

Richard yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka