Nyanza: Umunya-Arabia Saudite yagejeje amazi meza ku baturage 15000

Abaturage babarirwa mu 15000 bo mu Karere ka Nyanza batangiye kuvoma amazi meza babikesha umunyemari ukomoka muri Arabia Saudite witwa Saadi Ibuni Zaidi.

Abaturage 15000 b'i Nyanza bagejejweho umuyoboro w'amazi meza
Abaturage 15000 b’i Nyanza bagejejweho umuyoboro w’amazi meza

Ku wa gatatu tariki ya 26 Mata 2017, nibwo hatashywe umuyoboro w’ayo mazi n’Umusigiti wubatse mu Murenge wa Kibirizi, byose byuzuye bitwaye Miliyoni zisaga 60RWf.

Abaturage bagejejweho uwo muyoboro w’amazi ni abo mu Kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi bangana na 8000 n’abo mu Kagari ka Gahombo mu Murenge wa Kigoma bangana na 7000.

Umwe muri abo baturage witwa Musoni Hussein avuga ko batarabona uwo muyoboro w’amazi bavomaga amazi mabi y’ibishanga.

Agira ati “Indwara zajyaga zigaragara muri aka gace zishingiye ku isuku nke zizagabanuka kuko amavomo twari dufite amazi yaturukaga ku Rurumanza mu Karere ka Muhanga hakaba igihe abura tugashoka amazi y’ibishanga n’ay’Akanyaru.”

Mugenzi we witwa Mukeshimana Fatuma asanga amazi meza azabarinda indwara zari zarabibasiye kubera ko bavomaga amazi abandi bameseyemo.

Agira ati “Amazi twakoreshaga twayavomaga ahahinze umuceri kandi abakora muri icyo gishanga babaga bamaze kuyameshesha imyenda yabo banayakarabye ashotse tukayavoma. Ikindi kandi hano mu cyaro guteka amazi ntibikorwa.”

Saadi Ibuni Zaidi ageza ijambo ku baturage ba Mututu muri Nyanza
Saadi Ibuni Zaidi ageza ijambo ku baturage ba Mututu muri Nyanza

Uwo munyemari Saadi Ibuni Zaidi yageze bwa mbere mu Rwanda i Nyanza mu mwaka wa 2015. Yarahageze Abayisilamu baho bamwereka imishinga bafite, abatera inkunga, bayishyira mu bikorwa.

Nyuma y’aho ngo nibwo yatangiye ibikorwa byo gufasha n’abandi baturage batandukanye bo muri Nyanza.

Usibye ibyo bikorwa byatashywe yanakoze n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo kugabira inka abatishoboye no kubishyurira mitiweri.

Saadi Ibuni Zaidi avuga ko yakunze u Rwanda kuva akirugeramo. Ibi ahanini ngo yabitewe n’imiyoborere myiza n’umutekano yahasanze.

Akomeza abwira abaturage begerejwe uwo muyoboro w’amazi kuyakoresha neza akabafasha kugira ubizima bwiza.

Agira ati “Amazi yagufasha mu kugira isuku, kuyaha amatungo n’ibindi bikorwa bitandukanye bya muntu bikenera amazi. Ndumva rero aya mazi azafasha abaturage mu mibereho yabo."

Ntazinda Erasme,Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko abaturage bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa muri 74%.

Uwo musigiti bawubakiwe na Saadi Ibuni Zaidi
Uwo musigiti bawubakiwe na Saadi Ibuni Zaidi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abaturage ibihumbi,,15 bamara, imyaka bavoma, ibiziba, akarere, abiyita abaherwe babanye nyanza, barebera bikabonwa numuntu umwe nawe uvuye, iyo bigwa abandi barebera bene wabo bicwa nindwara zo gukoresha, amazi mabi, kuberera millioni zitageze no kuri 15 kuko yakoresheje, 60 harimo numusigiti iyo bitaba uwo musigiti ntanayo, bari kazigera, babona dufite ikibazo kimyumvire dukwiye gukosora,

lg yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Maashallah.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Rwanda is A beautiful County, let s Development shines in All areas and Angeles of its Citizens, this is because of Having a smart Leader with smart Minds.

And i am sure it will Continues to be the Best, But Shame Shame shame on Burundi Government to put the country Down and Keep talking Useless. Shame on You.

Jagua yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Ma shaa Allah, ni byiza birashimishije Allah amuzamure mu ntera kd ahe Abayobozi bacu gukomera!

Imana ikomeze kuduha umutekano no gushoboza ababifitemo uruhare bose kwishimirwa n’ ingeri zose

Abdulkarim yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Nibyo koko imiyoborere myiza igira uruhare mwiterambere ry’abaturage. Harakabaho Perezida Kagame. Reka tumushyigikire tumutore akomeze atuzanire nabandi barabu benshi nka Saad.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka