Nyange: Yahanze umuhanda wa miliyoni 5RWf ku giti cye

Nshunguyinka Annanie w’i Nyange muri Ngororero yahanze umuhanda wa miliyoni eshanu, uhuza utugari tubiri, agamije kugira igikorwa gifitiye akamaro abaturage asiga.

Yahanze umuhanda uhuza utugari twa Nsibo na Bambiro mu murenge wa Nyange
Yahanze umuhanda uhuza utugari twa Nsibo na Bambiro mu murenge wa Nyange

Nshunguyinka avuga ko mu guhanga uwo muhanda wa km 7, uhuza utugari twa Nsibo na Bambiro yashakaga kugira igikorwa akorera abaturage bazajya bamwibukiraho.

Yagize ati « Nta yindi nyungu narimbifitemo uretse kuba nifuza kugira ibikorwa nsiga ku isi cyagirira akamaro abantu nanjye bakazabinyibukiraho.»

Uyu muhanda ni nawe uwitaho akoresheje amafaranga ye kugira ngo utangirika.

Avuga ko kuwuhanga byamutwaye amafaranga arenga miliyoni 5Rwf kandi buri mwaka umutwara byibura ibihumbi 150frw byo kuwitaho.

Ahahanzwe uyu muhanda ngo ntihari nyabagendwa, kandi hatuye abantu, bitewe no kuba nta muhanda wahabaga nk’uko Niyomugabo Jean Dominique, utwara moto abivuga.

Ati «Yadukoreye igikorwa cyiza, ubu natwe gukorera amafaranga dutwara abagenzi biratworohera, mu gihe mbere twakoreraga kuri kaburimbo gusa ».

Nshunguyinka yahanze umuhanda wa km 7 ngo ufashe abaturage
Nshunguyinka yahanze umuhanda wa km 7 ngo ufashe abaturage

Uyu muhanda kandi unifashishwa mu bikorwa byose nk’ubwikorezi ndetse ngo ni nawo watumye imbangukira gutabara zibasha kuhagera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nyange Ernest Niyonsaba ashima igikorwa cya Nshunguyinka we yita icy’ubutwari.

Ati « biriya yakoze nabyo ni igikorwa cy’ubutwari nk’uko hano inyange hari igicumbi cyazo, ndetse ni nigikorwa cyo gukunda igihugu kuko aha abaturage akazi muri uwo muhanda ».

Yemeza ko nta nkunga iyo ariyo yose ubuyobozi bwateye Nshunguyinka kuri uyu muhanda.

Uretse kuba yarakoze uyu muhanda utuma afatwa nk’Intwari, Nshunguyinka ubundi usanzwe ari rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi.

Yigisha abaturage guhinga urutoki, inanasi no korora bya kijyambere kandi akabagurira umusaruro wabo akawukoresha imitobe na divayi zitandukanye, ndetse akanaboroza amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo Mugabo Nange Ndamuzi Cyane Yaradufashije Cyane Ntuye Muruwo Murenge Abaturage Tuhatuye Twese Turintwari Gusa Imana Ikomeze Imwongerere Aho Akura Isubizemo Ndi Mukagari Ka Vuganyana.

Hirwa Intocent yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka