Nyamasheke: Ubujiji no kutabona igishoro bihejeje abagore mu bukene

Iterambere ry’abagore bo mu Karere ka Nyamasheke riracyazitirwa no kutabonera igishoro ibyo bakora ngo biteze imbere ariko hakiyongeraho n’ubujiji kuri bamwe.

Abagore bavuga ko bakibangamiwe n'igishoro gito mu iterambere ryabo
Abagore bavuga ko bakibangamiwe n’igishoro gito mu iterambere ryabo

Aka karere kimwe n’utundi turere dukora ku mipaka n’ibihugu byegeranye n’u Rwanda, gakunze kugaragaramo ubucuruzi buciriritse kandi bwinjiriza abaturage.

Ariko iryo faranga si ko rigera ku bagore bose batuye muri aka karere kubera umuco nyarwanda wakomeje guheza umugore mu myaka yashize.

Murekakure Felicite, umwe muri aba bagore waganiriye na Kigali Today avuga ko abagore baho bakitinya ariko no kuba nta gishoro babona na byo bikabazahaza.

Agira ati “Harimo kwitinya n’imyumvire ikiri hasi cyane n’ubushobozi bwacu, twebwe bagize imbaraga badutera mu buryo bufatika bw’igishoro babandi bakora bwabucuruzi bakabukora mu buryo bw’umwuga byadufasha kuko turacyafite igishoro gikeya.”

Yolanda Murekatete, umuyobozi w'umuryango Action for Women Foundation, avuga ko bagiye gufasha abagore
Yolanda Murekatete, umuyobozi w’umuryango Action for Women Foundation, avuga ko bagiye gufasha abagore

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, avuga ko abagore bo muri Nyamasheke kandi bakigowe n’ibibazo byo kutumvikana mu ngo bitabaha amahwemo ngo babashe gutekereza.

Ati “Hari umugabo wumva ko yakagombye kuba akiri hejuru ariko hari n’umugore wumva ko yazamuka agahita yiruka cyane, niyo mpamvu kwigisha ari uguhozaho ku gira ngo bahindure imyumvire batanyuranyije n’umuco nyarwanda.”

Yolanda Murekatete, umuyobozi w’umuryango Action for Women Foundation, avuga ko bagiye gufasha abagore guhindura imyumvire no kutitinya bityo bakinjira mu bikorwa binini aho guhora mu dushinga duto tudafite aho tubakura naho tubageza mu iterambere.

Ati “Icyo twaje gusanga harimo kwitinya akumva ko biriya abagabo aribo babikora umudamu uramutse umuhaye komande ukamubwira uti ndashaka ruriya rugi urunkorere ibyo ni ibintu bishoboka kandi akabikora neza.”

Uyu mushinga uzibanda mu cyiciro cyambere n’icya kabiri cy’ubudehe hagamijwe kubazamura mu bushobozi, kuko aribo bakigaragara ko bakiri hasi cyane .

ku ikubitiro bakazatangirana n’abagore 150 bo mu Murenge wa Kagano ukorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Nyamasheke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega title noneho! hahaha

"Nyamasheke: Ubujiji no kutabona igishoro bihejeje abagore ku"

Ariko ubu do you proof-read your articles before publishing?

"bihejeje abagore ku" ki?????

Peter yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka