Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi bafite akanyamuneza kubera amafaranga kibinjiriza

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko amafaranga bagikuramo yabakungahaje kuburyo ngo bamaze kubona akamaro ko kugihinga.

Abahinzi b'icyayi bavuga ko icyayi gisigaye kiminjiriza atubutse
Abahinzi b’icyayi bavuga ko icyayi gisigaye kiminjiriza atubutse

Bakomeza bavuga ko kubera amafaranga bakuramo batatekereza kwiruka imisozi bajya gusaba akazi ngo bakorere abandi.

Aha niho bahera bahamagarira abantu batandukanye kwihangira imirimo aho gukorera abandi. Bakomeza bavuga ko nk’abarangiza kwiga bakamara imyaka bicaye barabuze akazi bakwiye gukura amaboko mu mufuka bakikorera.

Minani Innocent, uvuga ko yahinze icyayi kuva mu 1970, kugeza ubu ngo ubukungu afite abukesha amafaranga akura mu cyayi.

Agira ati “Icyayi cyanyubakiye inzu, ihagaze muri miyoni 2RWf n’inka ebyiri. Cyandereye n’umuryango wanjye w’abana icumi.”

Akomeza avuga ko buri kwezi yinjiza ibihumbi 200RWf abikesha ubuhinzi bw’icyayi.

Mugenzi we witwa Uwamurengeye Costasia avuga ko iyo atekereje uburyo icyayi cyamuzamuye yumva afite akanyamuneza.

Agira ati “Umuhinzi uwo ariwe wese uhinga icyayi ntabwo yakena! Buri kwezi neza icyayi nkabona ibihumbi 200RWf, nk’umuhinzi utari umungisiyoneri (fonctionnel) mba numva ndi fiyeri.”

Abahinzi b’icyayi bahabwa 25% y’umusaruro uva mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, aha akaba ariho bahera bashimira Leta y’u Rwanda.

Bamwe mu bahinzi b'intangarugero bahinga icyayi bahembwe inka
Bamwe mu bahinzi b’intangarugero bahinga icyayi bahembwe inka

Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Gisakura, Kanyensigye Emmanuel avuga ko abahinzi bahabwa 10% na koperative zabo ebyiri zigahabwa 15% asigaye. Ibyo ngo byatumye abahinzi bamenya agaciro kicyayi bituma umusaruro wiyongera.

Agira ati “Barasarura bakagurisha mu ruganda, umwaka washira tukabaha n’iyo nyungu. Urabona umusaruro uri kugenda wiyongera ugereranyije no mu myaka yashize.”

Akomeza avuga ko kuri ubu babona umusaruro w’icyayi uri hagati y’ibiro miliyoni umunani n’icyenda, mu gihe mu myaka yashize bezaga ibiro bibarirwa muri miliyoni esheshatu ku mwaka.

Umuyobozi wungirije w'uruganda rwa Gisakura, Kanyensigye Emmanuel uvuga ko umusaruro w'icyayi wiyongereye kubera guha abahinzi agaciro
Umuyobozi wungirije w’uruganda rwa Gisakura, Kanyensigye Emmanuel uvuga ko umusaruro w’icyayi wiyongereye kubera guha abahinzi agaciro

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue avuga ko hari abahinzi bari batangiye kurandura icyayi, bakanahingamo inturusu.

Ariko ngo babakanguriye kumenya agaciro k’icyayi kandi abaturage bamaze kubimenya.

Mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro, hategurwa umunsi w’umuhinzi w’icyayi. Abahinzi bagaragaje kongera umusaruro barahembwe. Bamwe bahembwe inka, imifariso, telefone byose bifite agaciro kagera kuri miliyoni 12RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka