Nyabihu: Yavukanye ubumuga akuze yihangira umurimo ngo atazasaza asabiriza

Nshimibyayo Pierre wavukanye ubumuga bwo kunyunyuka amaguru avuga ko igitekerezo cyo kwihangira umurimo cyamujemo yirinda kuzasaza asabiriza nka bamwe muri bagenzi be.

Nshimibyayo Pierre ufite ubumuga yihangiye umurimo wo kogosha
Nshimibyayo Pierre ufite ubumuga yihangiye umurimo wo kogosha

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko uvukana n’abana batanu azwi nk’umwogoshi w’umwuga mu gasantere ka Nama ko mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu ari naho yavukiye.

Ni umwe mu basore n’inkumi bahuguwe n’umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko mu kwihangira umurimo wa TechnoServe watangiye gukorera mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2015.

Uyu Nshimibyayo avuga ko yafashijwe n’uyu mushinga mu kumufungurira amaso agatekereza ku murimo yakora ujyanye n’ubushobozi bwe bw’umubiri, kandi ukamwinjiriza amafaranga akibeshaho atagiye mu muco mubi yakuze yanga wo gusabiriza.
Agira ati “Mfite ubumuga bugaragara kuko navutse nyunyutse amaguru ariko amaboko n’umutwe byanjye birakora niyo mpamvu bigomba kuzambeshaho nkazasaza ntanduranyije ngo nsabirize”.

Nshimibyayo asobanura ko kuva atangiye kogosha nyuma yaho gato yasabye inguzanyo y’ibihumbi ijana y’u Rwanda (100.000frw) ari nayo yahereyeho yagura umushinga we.

Ati“Mu gihe kitarenze umwaka iyo nguzanyo nari nyishyuye. Nagombaga kuzarangiza kuyishyura mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka wa 2017 ariko ubu tuvugana namaze gukiranuka na Banki yayimpaye”.

Nk’uko Nshimibyayo Pierre yabitangarije Kigali Today mu buhamya bwe ngo ibyo amaze kugeraho bibarirwa agaciro k’ibihumbi 800 RWf, ubariyemo amatungo yoroye ndetse n’ayo yizigamira mu bimina.

bamwe mu rubyiruko bamaze kwihangira imirimo
bamwe mu rubyiruko bamaze kwihangira imirimo

Mu itangwa ry’inyemezabumenyi ku bahuguwe na Technoserve mu karere ka Nyabihu umuyobozi w’ako karere, Uwanzwenuwe Thenoneste yavuze ko urwo rubyiruko rwihangiye imirimo rukwiye kubera abandi urugero rwiza.

Ati “Muri aka karere hari urundi rubyiruko rutaramenya akamaro ko gutekereza imishinga yarubyarira inyungu ariko ndizera ko arirwo rutahiwe mu kwigira kuri aba bagenzi babo”.

Umuryango wa Technoserve mu turere tw’igihugu ukoreramo umaze guhugura n’urubyiruko ibihumbi 10 ku kwihangira imirimo nk’uko Tuyisenge Angelique ukuriye uwo muryango ku rwego rw’Igihugu abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka