Ntacyahagarika Ubutwererane hagati y’u Rwanda n’Ububiligi – Ambasadeli Arnout Pauwels

Ambasadeli Arnout Pauwels uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, yatangaje ko ntacyahagarika ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ministiri w'Imari n'igenamigambi, Amb Claver Gatete na Ambasaderi Pauwels w'UBubiligi, bahererekanya amasezerano y'inkunga nyuma yo kuyashyiraho umukono
Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete na Ambasaderi Pauwels w’UBubiligi, bahererekanya amasezerano y’inkunga nyuma yo kuyashyiraho umukono

Yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza inkunga ya miliyoni 18 z’amayero (Miliyari 16 Frw) bwageneye Leta y’u Rwanda, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2016.

Yagize ati” Umwanzuro w’Inteko ishinga amategeko y‘umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, uvuga ko mu Rwanda batubahiriza demokarasi hakwiye guhindurwa uburyo inkunga ihabwa u Rwanda itangwa.

Ibi ntibiteze guhindundura cyangwa ngo bibangamire ubutwererane Ububiligi bufitanye n’u Rwanda”.

Ambasadeli Pauwels avuga ko n’ubwo inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ikomeye mu gufata ibyemezo, izaganira n’iy’u Rwanda kuri iki kibazo bakagishakira igisubizo.

Iyi nkunga u Rwanda rwashyikirijwe yanyujijwe mu ngengo y’imari ya leta, kugirango ifashe mu bijyanye n’ubuzima nk’uko Ambasaderi Pauwels yabisobanuye.

Dr Ndimubanzi Patrick Umunyambanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, yavuze ko iyi nkunga bahawe iza gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubuvuzi.

Ati” Iyi nkunga izakoreshwa mu kugura ibikoresho by’ubuvuzi bitandukanye, kandi igice kinini cyayo kikazakoreshwa mu kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi”.

Iyi nkunga Ububiligi bwateye u Rwanda ije yiyongera ku yindi rwari rwaratanze ingana na miliyari 46 Frw .

Ububiligi yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ndetse no mu bikorwa bitanga ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka