Nkombo: Bakora urugendo rw’amasaha ane bajya ku isoko

Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko kutagira isoko rusange bibadindiza bigatuma batabasha kwikura mu bukene.

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo barasaba kwegerezwa isoko
Abaturage bo mu murenge wa Nkombo barasaba kwegerezwa isoko

Aba baturage bavuga ko kutagira isoko bituma hafi ya bose bajya gushakira imibereho mu burobyi bw’amafi n’isambaza bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Abo baturage batuye kuri icyo kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu rwagati bavuga ko isoko rya hafi bajya guhahiramo barigeraho bakoze urugendo rw’amasaha ane; nkuko Bamporiki Emmanuel abivuga.

Agira "Tugera hano hepfo ku mazi tugafata ubwato tukambuka dutanze 200RWf, wagera ku musozi ugafata moto ya 1500RWf ikakugeza mu mujyi (Kamembe) waba udafite amafaranga ukagenda n’amaguru icyo gihe bitwara amasaha ane."

Akomeza avuga ko amasoko bahahiramo ari mu mirenge ya Kamembe na Nkanka bahana imbibi.

Bamporiki avuga ko begerejwe isoko byatuma bihangira indi mirimo ijyanye n’ubundi bucuruzi aho gukora gusa uburobyi.

Agira ati "Ino umuntu abona ibihumbi magana atatu (ibihumbi 300RWf) akorera mu mazi (mu burobyi) kandi wabona yanabona umugisha wo kuba yakorera mu isoko.

H afi yatwese 80% ibitekerezo byahereye mu mazi kubera ko ntahandi twakorera. Icyo twifuza ni isoko kuko abenshi bari inyuma kubera kutagira isoko."

Mugenzi we witwa Mukabange Françoise we avuga ko usibye agasoko gato k’isambaza gusa nta handi hafi babona ho guhahira ibindi bifuza.

Agira ati "Ako gasoko ni akabadamu ko guhahiramo isambaza gusa, Telefoni ntiwayibona ino , Radio ntiwayibona ino, umwenda mwiza ntiwawubona ino turifuza ko baduha isoko rwose."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi arizeza abaturage ba Nkombo ko niba ikibanza gihari bazubakirwa isoko
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi arizeza abaturage ba Nkombo ko niba ikibanza gihari bazubakirwa isoko

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko ibyifuzo by’abaturage ari byo bigenderwaho mu gushyira mu bikorwa ingengo y’imari.

Abwira abaturage ko niba hari ubutaka bwo gushyiraho isoko, baba batangiye kubutunganya mu igihe akarere kari gushakisha ubushobozi bwo kubaka.

Agira ati "Ibyo abaturage bifuza nibyo duhuriza hamwe tukareba ibikomeye kurusha ibindi tugahuza n’ingengo y’ imari ikibazo tukaba tuzagenda tugikemura bitewe n’ubushobozi.

Niba hari ubutaka buhari bwo gushyiraho isoko abaturage batangira kugira ibikorwa bimwe babukoreraho natwe tugasigara dushaka ubushobozi buhagije bwo gukemura ikibazo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yurashimira umuyobozi wakarere karusizi kumasezerano agiranye nabaturage ba nkombo koko nukuri barababaye ibaze gukenera umunyu ukajya ahantu hareshya gutyo nibihangane ubu urwanda ibyo birakemuka rurakataje mukwiteza imbere kuribyose kandi ibyo nukuri bigaragarira buri wese kereka utabona nawe arumva murakoze

dieudonne yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka