Ngororero: Ahitwa Kigali hagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’abafatanyabikorwa bako bagiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzaba uhiga iyindi mu karere, uzatuzwamo abantu 100.

Igishushanyo kigaragaza ahazubwa uwo mudugudu ku gasozi kitwa Kigali
Igishushanyo kigaragaza ahazubwa uwo mudugudu ku gasozi kitwa Kigali

Uyu mudugudu uzatwara arenga miliyari 1 na miliyoni 617RWf. Ugiye kubakwa mu kagari ka Binana mu murenge wa Matyazo ku musozi witwa Kigali. Biteganyijwe ko uzuzura muri Kamena 2017.

Uzaba ugizwe n’amazu 25 bita “4 in 1” bishaka kuvuga ko buri nzu izaba ituwe n’imiryango 4 bityo uyu mudugudu ukazaba utuwe n’imiryango 100 itishoboye ituye mu manegeka.

Minisitiri Mukantabana Seraphine, ufite mu nshingano ze kurwanya ibiza no gucyura impunzi, niwe watangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uwo mudugudu, tariki ya 13 Ukwakira 2016.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois ahamagarira abafatanyabikorwa b’akarere kugira uruhare mu kubaka uwo mudugudu.

Agira ati “Ntabwo akarere kakwiharira ibikorwa nkibi konyine ndetse ntanubushobozi kabona. Abafatanyabikorwa bacu turabasaba gutanga inkunga zabo mu kubaka uyu mudugudu uzaba ari umwe mu igezweho muri iki gihugu.”

Akomeza avuga ko abazatuzwa muri uwo mudugudu bazatoranywa hakurikijwe abatuye mu manegeka kandi batishoboye.

Uretse abazatuzwa muri uwo mudugudu, abaturage batuye mu murenge wa Matyazo bishimira ko bagiye kwegerezwa ibikorwa remezo; nkuko Turikunkiko Augustin abivuga.

Agira ati “Dore nkubu bahise batwubakira umuhanda, amashanyarazi yarahageze, ndetse barimo kudushakira amazi, amashuri n’ibindi kubera uyu mudugudu.”

Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko uwo mudugudu uzubakwa ku gasozi kitwa “Kigali” uzatuma abahatuye bagera ku iterambere n’imyubakire igezweho nk’iyo bumva mu mujyi wa Kigali.

Imiryango 100 izatura muri uwo mudugudu izahabwa inka, hanatunganywe imihanda. Kuri ubu igishushanyo mbonera cyawo kikaba kirimo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntuye mumudugudu wa busoro akagarikabinana umurengewamatyazo
ndashima iterambere ubuyobozi bwacubugenda butugezaho byumwihariko modern vilage
ariko turasa bako nkurubyiruko dutuye murakagace GSkavumu -B,
Ducyeneye Umuriro Kugirango Twitezimbere Mwikorana Buhanga
,dufite Nikibuga gikeneye Ubufasha Muzagisure Mucyirebe Cyaduteye Ubwingunge .Mugire Amahoroy’IMANA

Inkobizabigwi Nsanzimana Gratien yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka