Ngoma: Imiryango 2500 itishoboye igiye gukurwa mu bukene burundu

Mu mwaka wa 2015, mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage mu ngo bwiswe (EICV IV).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma Kanayoge Alex
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Kanayoge Alex

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa cyenda, mu turere 10 dukennye mu Rwanda.

Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi, yagaragaje ko ku baturage bagera ku bihumbi 340 batuye ako karere, 19,5% bari mu bukene bukabije,naho 46.8% bakennye muri rusange.

Ni muri urwo rwego Umuryango witwa “Give Directly Inc” ufasha abatishoboye kwikura mu bukene, wageneye, imiryango igera ku 2500 itishoboye yo muri ako karere, aho utanga Amadorari 1000 kuri buri muryango azabafasha kwikenura.

Ayo mafaranga asaga ibihumbi 850 y’Amanyarwanda, ngo azahabwa abaturage bo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cy’ubudehe, nk’uko ubuyobozi bw’uwo mushinga bwabitangaje.

Ubwo buyobozi kandi buvuga ko ayo mafaranga azatangwa mu byiciro bibiri, icya mbere abaturage bagahabwa 40%. Nyuma ngo hazakorwa igenzura ry’uburyo yakoreshejwe, nibasanga yarakoreshejwe neza, hatangwe 60% azaba asigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Alexis Kanayoge, atangaza ko Akarere kamaze kwemeranya n’uwo mushinga uburyo bw’imikoranire, ngo bitarenze ukwezi k’ Ukuboza 2017 uwo mushinga uraba watangiye ibikorwa byawo.

Uwo muyobozi asaba abaturage bazatoranywa kuzakoresha neza iyo nkunga, ntizabapfire ubusa.

Agira ati” Abaturage bazatoranywa, turabasaba gukoresha neza ayo mafaranga, ntayajyane mu nzoga, mu ndaya cyangwa mu kuyaguriza cyangwa kuyakopa undi.

Umuturage akwiye kuyakoresha mu bimuteza imbere yaba kuyagura itungo, yayakoresha mu buhinzi, yashinga butike agacuruza, n’ibindi.”

Akarere ka Ngoma kahize ko uwo mushinga, uzatangirira mu Murenge wa Zaza, uzasiga nibura 99% by’abaturage bikuye mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari imirenge bishobora kugeramo abaturage ntibabimenye bigakorerwa mu bwiru n’ubundi ugasanga bimeze n’aho bireba bamwe abandi ntibibarebe ukagira ngo ntibatuye mu Karere kamwe!.

alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Turashima uwo muryango Give Directly Inc uje kuvana mu bukene abaturage b’Akarere ka Ngoma. Ariko tugasaba ngo bijye bikorwa mu bushishozi bwimbitse uko bikwiye ibyiza nk’ibyo ntibikagere kuri bamwe ngo abandi basigare.

alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka