Ngoma:Guhuza ubutaka no gutura mu midugudu byabahinduriye ubuzima

Abatuye mu Karere ka Ngoma bishimira ko gahunda yo gutura mu midugudu yatumye ubutaka buhingwamo bwiyongera, umusaruro uratubuka.

Aha hari hatuye abantu ariko nyuma yo gutuzwa mu midugudu ubu harera neza kandi hatanga umusaruro utubutse
Aha hari hatuye abantu ariko nyuma yo gutuzwa mu midugudu ubu harera neza kandi hatanga umusaruro utubutse

Aba baturage basanzwe batunzwe n’ubuhinzi, bavuga ko ubutaka bari batuyemo batatanye bwahujwe nyuma yo gutuzwa mu midugudu.

Ubu ngo bahingamo ibigori n’ibishyimbo kandi umusaruro wabaye mwinshi, kuko bahinga ku butaka bwera kandi bunini.

Kazura Jean utuye mu Mudugudu wa Amabumba mu kagali ka Kinyonzo Umurenge wa Kazo, avuga ko ubu bari gutera imbere kuko n’ibikorwa remezo biri kubageraho ku buryo bworoshye kuko begeranye.

Yagize ati” Njye mpinga ku gice cya hegitari ariko nasaruyemo ibigori bigera kuri toni mu gihembwe cy’ihinga giheruka, binyinjiriza asaga 200,000Frw.

Nkihatuye nahahingaga ibishyimbo gusa, nkabasha kubona umusaruro ufite agaciro ka 5000Frw mu ihinga rimwe.”

Akomeza avuga ko kuva mu 1997 batuzwa ku midugudu ubuzima bwabo bumaze guhinduka kuburyo bugaragara, kuko amafaranga bakura mu buhinzi, yabafashije mu kwiteza imbere.

Ati” Ubu abenshi bamaze kwigurira inka, baracana amashanayarazi ava ku mirasire y’izuba, abana bariga, twambara neza, mbega tubona bitandukanye na mbere, kuko iyo uba mu mudugudu n’imyumvire irahinduka kubera guturana n’abandi.”

Umusaruro wariyongereye ubu barasarura mu matoni kuko babonye ubutaka bwagutse bwo gukoreraho ubuhinzi nyuma yo kujya ku midugudu kuhatura
Umusaruro wariyongereye ubu barasarura mu matoni kuko babonye ubutaka bwagutse bwo gukoreraho ubuhinzi nyuma yo kujya ku midugudu kuhatura

Ibi bishimangirwa na Uwitonze Jean de Dieu nawe utuye muri uyu mudugudu, uvuga ko iterambere rikomeje kubasatira kandi bazarushaho gutera imbere kuko basenyera umugozi umwe nk’abaturanyi

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza JMV,avuga ko aka karere kaza ku isonga mu gutura ku midugudu aho kageze kuri 98% batuye ku midugudu.

GUtura mu midugudu byatumye bagezwaho iterambere ku buryo bworoshye
GUtura mu midugudu byatumye bagezwaho iterambere ku buryo bworoshye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka