NEP-Kora Wigire yahaye imirimo mishya abarenga ibihumbi 80

Kuva mu mwaka wa 2014 gahunda ya NEP-Kora Wigire imaze guha imirimo mishya abarenga ibihumbi 80 hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe ubwo yasuraga bamwe mu bafashijwe na gahunda ya NEP-Kora Wigire bamurikaga ibyo bakora
Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga bamwe mu bafashijwe na gahunda ya NEP-Kora Wigire bamurikaga ibyo bakora

Byatangajwe mu muhango wo guha inyemezabumenyi abantu 2000 bahuguwe muri gahunda ya NEP-Kora Wigire no guhemba ibyiciro bitandukanye by’abantu bagize uruhare mu iterambere ry’iyo gahunda.

Gasana Jerome, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), avuga ko mu myaka ibiri ishize gahunda ya NEP-Kora Wigire itangiye, abantu bakabakaba ibihumbi 26 bamaze gufashwa mu buryo butandukanye.

Akomeza avuga ko kandi ibyo byatumye abarenga ibihumbi 80 babona imirimo mishya.

NEP-Kora Wigire yahaye imirimo abarenga ibihumbi 80 kuva muri 2014
NEP-Kora Wigire yahaye imirimo abarenga ibihumbi 80 kuva muri 2014

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi witabiriye uwo muhango yakanguriye abari aho gukomeza guteza imbere urwego rwo kwihangira umurimo kugira ngo ababona imirimo mishya bakomeze kwiyongera.

Agira ati "Umurimo w’abatuye igihugu ni ubudahangarwa bwacyo. Tubatumye gutanga imbaraga zanyu mu kuzamura ubwinshi bw’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, nk’imwe mu ntego za guverinoma."

Akomeza avuga ko Abanyarwanda miliyoni 5.5 kuri miliyoni 12 zituye u Rwanda, bari mu cyiciro cyo gukora akazi gatanga inyungu ariko leta ngo ifite ubushobozi bwo kubonera akazi 3% byabo gusa.

Yungamo avuga ko guhanga imirimo mishya bizafasha mu kurwanya ubushomeri ngo bwiyongeraho 14% buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe avuga ko guverinoma yihaye intego yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

Ariko ngo kugeza ubu haboneka imirimo ibihumbi 146. NEP-Kora ngo niyo izaba igisubizo mu kugera ntego guverinoma yihaye.

Bisangwa Bruno, umwe mu baturage bafashijwe na NEP-Kora Wigire avuga ko we na bagenzi be ari inzererezi ariko bakaza gufashwa ubu bakaba bafite koperative y’ubudozi imaze kwiteza imbere.

Agira ati "Njye nahoze ndi mayibobo, NEP inkura mu muhanda banyigisha ubudozi. Ubu njye na bagenzi banjye batanu twabaye abagabo kandi mu gihe gito, ku buryo dutegereje ibyiza byinshi biri imbere."

Abagize uruhare mu iterambere rya NEP-Kora Wigire bahawe ibihembo
Abagize uruhare mu iterambere rya NEP-Kora Wigire bahawe ibihembo

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith avuga ko hakurikijwe umuvuduko Abanyarwanda bariho mu gihe gito bazashobora gutungwa n’ibyo bakora badategereje ibiva ahandi.

Muri uwo muhango abahawe inyemezabumenyi bahuguwe mu birebana n’ububaji, gukora za biyogazi, ubudozi, ubwubatsi n’itsinda rya ba gafotozi 76 b’umwuga n’abatekinisiye ba radiyo 31 bahuguwe na Kigali Today Ltd ku bufatanye na WDA.

Muri uwo muhango kandi hanahembwe ibyiciro bitandukanye harimo abagize uruhare mu gufasha abantu kubona imirimo, uturere dutatu twahize utundi mu kwitabira iyo gahunda ya NEP-Kora Wigire.

Harimo kandi ibigo by’imari bifasha ababigana muri Kora Wigire, abahanze udushya, ibigo bitanga ubumenyi ngiro, hamwe n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Andi mafoto yo muri uwo muhango

Abafashijwe na NEP-Kora Wigire bihangira imirimo itandukanye irimo gukora ibikoresha bitwarwamo ibintu
Abafashijwe na NEP-Kora Wigire bihangira imirimo itandukanye irimo gukora ibikoresha bitwarwamo ibintu
Minisitiri w'Intebe yasuye abantu batandukanye bafashijwe na NEP-Kora Wigire bamurikaga ibyo bakora
Minisitiri w’Intebe yasuye abantu batandukanye bafashijwe na NEP-Kora Wigire bamurikaga ibyo bakora
Abanyeshuri biga muzika ku Nyundo basusurukije abitabiriye uwo muhango
Abanyeshuri biga muzika ku Nyundo basusurukije abitabiriye uwo muhango
Abitabiriye uwo muhango bacinye akadiho
Abitabiriye uwo muhango bacinye akadiho
Abayobozi batandukanye n'abahawe ibihembo bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi batandukanye n’abahawe ibihembo bafata ifoto y’urwibutso
Abantu batandukanye barimo abana bazaga kureba amafoto yafotowe n'abahuguwe na Kigali Today Ltd
Abantu batandukanye barimo abana bazaga kureba amafoto yafotowe n’abahuguwe na Kigali Today Ltd
Iyi foto nayo yafotowe n'umwe mu bahuguwe na Kigali Today Ltd
Iyi foto nayo yafotowe n’umwe mu bahuguwe na Kigali Today Ltd
Aba biherega abaso amafoto meza yafotowe n'abahuguwe na Kigali Today Ltd
Aba biherega abaso amafoto meza yafotowe n’abahuguwe na Kigali Today Ltd
Yakunze iyi foto ntiyazuyaza ahita ayifitora kugira ngo nawe ayitunge
Yakunze iyi foto ntiyazuyaza ahita ayifitora kugira ngo nawe ayitunge
Yakunze iyi foto ahita ayifotorezaho
Yakunze iyi foto ahita ayifotorezaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYO GAHUNDA YA KORA WIGIRE NINZIZA TWARAYISHIMIYE ARIKO NGE NTAMAHIRWE NABIGIZEMO KUKO MAZE IMYAKA HAFI IBIRI NTEGEREJE IYO NKUNGA NARAYIBUZE KANDI NARADEPOJE IBYANGOMBWA BYOSE M,UMURENGE ICYEREKEZO MASAKA SACCO AHA MUMBARIZE UBANZA INKUNGA IHABWA ABAZWI GUSA KUKO ABANDI BARABIBONYE NGE NDABIBURA NDI M,UMUDUGUDU WA BWIZA,AKAGARI KA CYIMO ,UMURENGE WA MASAKA,AKARERE KA KICUKIRO,UMUGI WA KIGALI MUMBARIZE NANGE MBONE IYO GAHUNDA YA TOOLKITS BDF NA WDA

HITIYAREMYE JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka