Musanze: Bamurikiwe amashuri bubakiwe n’Abanyarwanda baba mu Budage

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Ruhehe kiri mu Karere ka Musanze ntibazongera kwiga bacucitse mu ishuri kuko bubakiwe ibyumba by’amashuri bishya.

Aya mashuri azatuma abanyeshuri b'i Ruhehe batongera kwiga bacucitse mu cyumba
Aya mashuri azatuma abanyeshuri b’i Ruhehe batongera kwiga bacucitse mu cyumba

Ibyo byumba by’amashuri bine bubakiwe n’Abanyarwanda baba mu Budage babimurikiwe ku itariki ya 08 Ukwakira 2017.

Ku ishuri rya Ruhehe kandi bahubatse inzu izajya ikoreramo abarimu mu rwego gufasha abarimu kubona ahantu bakorera heza; nkuko byatangajwe na Kavumu Diogene umuyobozi w’ikigo wungirije ushinzwe amasomo.

Agira ati “Turashimira Diaspora y’u Rwanda mu Budage ku nkunga ikomeye baduteye. Ibyumba batwubakiye bigiye kudufasha gukemura ikibazo cy’ubucucuke. Mu cyumba twari dufite abana 60 ariko ubu ntituzarenza abana 45 mu cyumba.”

Akomeza avuga ko kandi iyo nzu yubakiwe abarimu izatuma abarimu bose babona aho bakorera hisanzuye. Usibye iyo nzu, hanubatswe ubwiherero.

Izo nyubako zose zubatswe mu kigo cy’amashuri cya Ruhehe zuzuye zitwaye miliyoni 90RWf.

Gusa ariko mu kigo cy’amashuri cya Ruhehe hagaragaye n’ikibazo cy’ibyumba bigikenewe birimo icyo kuriramo, aho gutekera n’aho kwidagadurira. Ubuyobozi busaba ko Diaspora yakomeza ikabafasha kubona ibindi bigikenewe.

Abanyarwanda baba mu Budage kandi bubakiye inzu abagize koperative “COPTC-Abafatanyije” bakora umwuga w’ubudozi.

Iyi nzu bubakiwe yatwaye miliyoni 80RWf
Iyi nzu bubakiwe yatwaye miliyoni 80RWf

Abagize iyo koperative bahamya ko bari basanzwe bakorera mu nzu nto cyane ntibabone aho bigishiriza ababishaka.

Bahamya ko nta bushobozi bari bafite bwo kwiyubakira inzu nyuma yuko bari bamaze kwizigamira miliyoni 17.

Abanyarwanda baba mu Budage bahise babatera inkunga maze bubaka iyo nzu ifite agaciro ka miliyoni 80RWf.

Habimana Fidele, umuyobozi wa COPTC-Abafatanyije avuga ko inzu bubakiwe igiye kubafasha guhindura imikorere.

Agira ati “Turashima abagiraneza. Twaburaga ubwisanzure ntitwigishe neza abanyeshuri bashaka kumenya kudoda. Twatangaga ubukode bw’ibihumbi 25RWf ku kwezi ariko ayo tugiye kuyazigama.”

Inzu bubakiwe izatuma bakorera ahantu hisanzuye
Inzu bubakiwe izatuma bakorera ahantu hisanzuye

Kalimba Claude, umuyobozi w’ibikorwa bya Diaspora yo mu Budage mu Rwanda avuga ko ubufasha itanga ari ingamba bihaye zo gufasha igihugu mu iterambere, bafasha abana kwiga neza no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Akomeza avuga ko ibyagaragajwe ko bikenewe bagiye kubiganiraho mu kureba icyakorwa kugira ngo abana b’u Rwanda bigire heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye ndi umwe mubanyamuryango b’iyi cooperative
COOPTC/ABAFATANIJE IKORERA KUBYANGABO/BUSOGO IMUSANZE.Akazu twakoreragamo kari gato cyane kandidukeneye kwigisha abashaka kumenya umwuga w’ubudozi,bityo bikadutera ipfunwe,none ubu turi gushima IMANA ya koresheje abanyarwanda baba mubudage bakadufasha kubona aho gukorera hisanzuye,tubikesha rero ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.Imana ikomeze kubaha umugisha.

MUNYANEZA JANVIER yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka