Muri Afurika y’Iburasirazuba bararabya indimi kubera umuceri w’u Rwanda

Umuceri u Rwanda rwohereza mu mahanga wikubye inshuro 230 mu gihembwe cya 2015-2016 ruhinjiriza ayikubye inshuro 468 ugereranyije n’igihembwe cyabanje cya 2014-2015.

Umuceri w'u Rwanda woherezwa mu mahanga wariyongereye winjiriza u Rwanda amamiliyari
Umuceri w’u Rwanda woherezwa mu mahanga wariyongereye winjiriza u Rwanda amamiliyari

Byateye akanyamuneza abahinzi b’umuceri mu Rwanda kuko nko mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bigaragara ko bagenda barushaho gukunda umuceri wera mu Rwanda ku buryo buhambaye.

Mu gice cya mbere cy’igihembwe cya 2014-2015 abahinzi bari bagize umusaruro muke bituma u Rwanda rwohereza umuceri mu mahanga ungana na toni 863 gusa.

Muri zo toni 29 akaba ari zo zacururijwe mu mahanga binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Muri icyo gihembwe umuceri winjirije u Rwanda ibihumbi 844 na 376$, arenga miliyoni 700RWf.

Mu gihembwe cya 2015-2016, umuceri u Rwanda rwohereje mu mahanga wazamutse ku rwego rwo hejuru ugera kuri toni 7000, ubariyemo toni 6,832 zasohotse mu nzira zizwi. Wose hamwe ukaba warinjirije u Rwanda miliyoni 5 n’ibihumbi 185 na 845$, arenga miliyari 4RWf.

Antoine Habyarimana, Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi b’Umuceri ruwuhinga kuri hegitari 1543 mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu myaka ibiri ishize bajeje umuceri urenga toni esheshatu kuri hegitari. Ibintu ahamya ko ubundi bitari byarigeze bibaho.

Agira ati “Nyuma yo gusarura umuceri tuwugurisha ba rwiyemezamirimo bazwi ariko tubanje guha buri koperative umuceri abanyamuryango bayo wo kurya mu ngo zabo.”

Uku kuzamuka kw’ibyoherezwa mu mahanga kwagaragaye ku binyampeke byose kuko nk’ibigori byinjirije u Rwanda miliyoni 1.3$, agera kuri miliyari 1RWf, avuye muri toni ibihumbi 5600 zasohotse mu gihugu mu mwaka wa 2015-2016.

Ni mu gihe muri 2014-2015 u Rwanda rwinjije ibihumbi 716997$, arenga miliyoni 59RWf, avuye kuri toni ibihumbi 3400 zoherejwe mu mahanga.

Christine Murebwayire, Umuyobozi ushinzwe iby’Ubuhinzi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko uku kuzamuka k’umusaruro w’ibinyampeke gukomoka ku “mikoranire myiza hagati y’ishami rishinzwe iby’ubuhinzi muri PSF ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB).”

Ahamya ko RAB yafashije abahinzi kubona imbuto nziza no kubahuza na ba rwiyemezamirimo bacuruza ifumbire. Ngo byatumye umusaruro w’umuceri wiyongera ugera kuri toni 5.5 kuri hegitari muri 2015-2016. Mu gihe muri 2014-2015 bari bejeje toni 3.5 kuri hegitari.

Isoko ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo ngo rikaba ryarabaye umufatanyabikorwa mwiza mu bucuruzi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Nubwo ariko muri rusange umusaruro w’ibinyampeke wazamutse, umusaruro ubikomokaho (ifu yabyo) yaragabanutse ugereranyije no mu isizeni yabanje.

Nk’urugero, ifu y’ibigori u Rwanda rwohereje mu mahanga muri 2016, ingana na toni 20700, yinjije agera kuri miliyoni 10.4$, arenga miliyari 8RWf.

Mu gihe mu mwaka wa 2015 rwari rwohereje toni 24800 z’ifu y’ibigori, ikinjiza miliyoni 15$, arenga miliyari 12RWf.

Murebwayire agira ati “U Burundi ni bwo mukiriya wa mbere w’ibigori n’amasaka byo mu Rwanda kandi muzi ko bwigumuye kuva muri 2015.”

Hagati aho ariko, muri iki gihembwe cy’ihinga, abahinzi b’umuceri ntibafite icyizere ku masaruro wabo nk’uko byari bimeze mu mwaka wa 2016, bitewe no kuba igihembwe cy’ihinga A cyararanzwe n’ibihe bibi.

Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi b’Umuceri mu Bugarama, Antoine Habyarimana avuga ko bateganya ko kuri hegitari imwe bazezaho toni 4.5 z’umuceri, mu gihe impuzandengo ku rwego rw’igihugu ari toni 4.7 kuri hegitari.

Muri rusange, umusaruro u Rwanda rwizeye ku muceri muri 2016-2017 uri hasi kuko rwizeye toni 4.7 kuri hegitari, mu gihe muri 2015-2016 impuzandengo yari kuri toni 5.8 kuri hegitari.

Iri gabanuka ry’umusaruro w’umuceri mu Rwanda rikaba rishobora kuzaha amahirwe umuceri uturuka mu mahanga, nka Tanzaniya na Pakistan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

I’m sure about that ariko nimba aribyo byaba aribyiza cyane, uretse gusa ko twimishira kuwohereza hanze umugihugu uhenze cyane kuburyo urya umugabo ugasiba undi. twakabanje kwihaza mubiribwa mbere yo kubigemurira abandi.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Ndangirango nsubize uyu witwacg wiyita Kanani nsinzi nimba
uba mu Rwanda cg warahavukiye wakagombyekumenya ibicebishobora
kwigurira umuceri ibyoribyo cg umuceri wawitiranyije ni bishyimbo naho kuvugango nturuta uwahehe nikuriwowe buriwese
afite icyo akunda .Tugomba gukura mugutanga ibitekerezo
wanahakana ugatanga ingerozisobanutse cg ubushakashatsi wakoze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

dukomeze imihigo ahubwo aka karere tukiharire mu bihingwa , ubundi se wagize ngo hari icyo twashaka ntitukigereho

olive yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Ariko ko ndeba umusaruro wiyongereye n’ibiciro bikazamuka mwandusha byaratewe na demand nini cg ni ifaranga ryacu ryatate agaciro?muzatubarize impamvu y’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa kdi batubwira ko umusaruro wazamutse.ubwo muzatubwira

claudine yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

iyi ni inkuru nziza rwose ahasigaye dukomereze aho turusheho kohereza ibicuruzwa mu mahanga kuruta ibyo dukurayo

kanani yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

uyu muntu nawe watanze iyinkuru rwose yashyizemo amarangamutima menshi.

ibaze nyine ngo umuceri washowe ukinjiza amafaranga angana kuriya nkaho basi wabanje gutunga abanyarwanda muri ayamapfa avugwa hirya no hino mugihugu.

ikindi ntabwo rwose umuceri wacu uruta ubwiza umutanzaniya.

nanone kuriya wanditse imibare ntibibaho.

bundi twakagombye kwihaza mbere yo gutunga abandi kuko utera uburezi arabwibanza.

kugirango igihugu gitere imbere hagomba kubaho national production ihagije kuko niyo ituma habaho export izana devise. hanyuma monaie nayo ikagira agaciro. rero rwose ukoze analysis yiyinkuru jye mbona harimo gukabya no kuyitrkinika.
thx

kezindavyi yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka