Mu mezi abiri bagaruje 90% by’inguzanyo za VUP

Akarere ka Nyabihu kavuga ko kashoboye kugaruza mu gihe cy’amezi abiri 90% by’amafaranga bari baragujije muri VIUP ariko ntiyishyurirwe igihe.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere, Ngabo James avuga ko mafaranga ya VUP amafaranga yari ahangaikishije akarere kuko ijanisha ryaherukaga muri Mata ryagaragazaga ko imibare y’abishyuye ikiri hasi cyane.

Uwanzwenuwe avuga ko ikibazo cy'inguzanyo za VUP zari zaratinze kwishyurwa kigenda gikemuka.
Uwanzwenuwe avuga ko ikibazo cy’inguzanyo za VUP zari zaratinze kwishyurwa kigenda gikemuka.

Yavuze ko muri imwe mu mirenge yari igifite ibibazo kurusha indi muri Nyabihu harimo Rurembo na Jomba.

Umuyobozi w’akarere Uwanzwenuwe, yavuze ko iki kibazo cyari iki kibazo cyagarutsweho n’inama njyanama y’akarere ka Nyabihu iheruka muri Mata, abayigize basabye ko cyakwiganwa ubushishozi kigakemuka mu maguru mashya.

Yagize ati “Muri iyi minsi nk’ubuyobozi twashyizemo imbaraga kugira ngo amafaranga ashobore kugaruzwa. Inguzanyo zari zahawe abaturage zageraga kuri miliyoni 678Frw n’imisago ariko amafaranga yari amaze kugaruzwa kugeza ku italiki ya 30 Gicurasi 2016 yageraga kuri miliyoni 613Frw.”

Uwanzwenuwe avuga ko aya mafaranga ya VUP biteguye kuzayagaruza uko bashoboye n’ubwo bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye. Muri byo harimo bamwe mu baturage bimutse, abapfuye n’ibindi bitandukanye.

Ikibazo cy’inguzanyo zafashwe muri iyi gahunda zigatinda kwishyurwa ni kimwe mu byagiye bigarukwaho mu nama zitandukanye z’ubuyobozi.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka