Mu 2050 Umunyarwanda azaba yinjiza ibihumbi 12 by’amadolari

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yemeza ko mu cyerezo 2050 Abanyarwanda bazabaho neza umuntu yinjiza nibura umutungo mbumbe wa 12,500 by’amadolari ku mwaka.

Mu 2050-umunyarwanda azaba yinjiza-ibihumbi 12 by'amadolari
Mu 2050-umunyarwanda azaba yinjiza-ibihumbi 12 by’amadolari

Ibi yabitangarije mu kiganiro ku cyerekerezo 2050 yatangiye mu nama y’umushyikirano.

Minisitiri Gatete yavuze ko icyerekezo 2050 kizibanda guteza imbere ku rwego rwo hejuru ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

Yagize ati“Kuri ubu buri Munyarwanda arakorera amadolari 720, muri 2020 azaba yinjiza amadolari 1,240, muri 2035 azaba yinjiza amadolari 4,035, ariko akazaba ageze ku madolari 12,476 muri 2050”.
Ibi ariko ngo birasaba ko ubukungu bwazamuka ku muvuduko wa 10%

Aha ngo u Rwanda ruzaba rushobora kwihaza ku birirwa, Abanyarwanda bose bafite amazi meza, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibindi byangombwa byose nka internet.

Ikindi buri Munyarwanda azaba adafite impungenge y’ikizamutunga mu zabukuru igihe azaba adashobora gukora kuko azaba yarateganyirije ay’izabukuru n’ubuvuzi.

U Rwanda ruzaba rufite imyubakire by’imijyi n’ibikorwaremezo biri ku rwego rw’imijyi ikomeye ku isi.

Ibi bizajyana no guteza imbere ugutwara abantu n’ibintu hakorejesheje ibinyabiziga bigezweho ndetse n’indege.

Minisitiri Gatete asobanura ko kongerera agaciro ku gipimo cyo hejuru ibiva mu buhinzi, ubucukuzi no gukoresha ikoranabuhanga biri mu bigomba kugerwaho muri 2050.

Igihugu kizateza imbere kandi umubano n’ubuhahirane n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’amahanga, rukazaba rufite isura nziza n’ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.

Gatete yavuze ko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’i Burayi n’Aziya byavuye mu cyiciro cy’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere mu myaka 15 gusa, u Rwanda narwo rukaba ruzabigeraho nk’uko rwageze kuri byinshi mu myaka 20.

Avuga kandi ko kugira ngo u Rwanda rwinjire mu bihugu bifite ubukungu bukomeye n’abaturage babayeho neza, hagomba gukangurira abaturage guhindura imyumvire, iterambere bakarigira iryabo biteganyiriza.

U Rwanda kandi ngo ruzashingira ibi ku mutungo kamere wabwo w’ubutaka n’ibiburimo, ikoranabuhanga, kwishakamo ibisubizo, gukunda umurimo n’indangagaciro z’ubumwe n’ubunyangamugayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane rwose ndumva 2050 tuzaba tumez neza pe ahubwo uwapfuye yari huse atarebye ibi byiza by’uRwanda"imvugo niyo ngiro"

Mamere yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Nibyiza cyane rwose ndumva 2050 tuzaba tumez neza pe ahubwo uwapfuye yari huse atarebye ibi byiza"imvugo niyo ngiro"

Mamere yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka