Miliyari 1215 Frw zizinjira mu isanduku ya Leta muri 2017-2018

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahawe intego yo kuzinjiza imisoro ingana na miliyari 1215 Frw mu isanduku ya Leta, ndetse no kuzinjiriza uturere imisoro isaga miliyari 51.5 Frw.

Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe arahamya ko intego bihaye izagerwaho
Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe arahamya ko intego bihaye izagerwaho

Byatangajwe na Komiseri mukuru w’icyo kigo Tusabe Richard mu muhango ngarukamwaka wo guhemba abasora bahize abandi mu mwaka wa 2016/2017, wabaye ku nshuro ya 15 kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017.

Umuyobozi wa RRA yatangaje ko icyo kigo kidashidikanya ko kizagera kuri uyu muhigo, gishingiye ku buryo imyumvire y’abasora igenda ihinduka. Anashingira kandi ku ngamba zifatika RRA yafashe, zizafasha icyo kigo kugera kuri iyi ntego ndetse ikaba yanarenga.

Yagize ati "Kugira ngo tugere kuri iyi ntego twiyemeje muri uyu mwaka wa 2017/2018, tuzarushaho kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro hakoreshwa imashini (Electronic Belling machine), hanazamurwa umubare w’abazikoresha."

Yongeyeho ati "Hifashishijwe ikoranabuhanga kandi tuzarushaho guhuza ndetse no guhanahana amakuru y’imisoro hagati y’abasora n’abasoresha, mu rwego rwo kureba ahari icyuho mu gukusanya imisoro kugira ngo hashyirwe imbaraga imisoro yiyongere, kandi n’abasora biyongere.”

Komiseri Tusabe yanavuze kandi ko mu rwego rwo kugera kuri iyo ntego RRA yiyemeje, hazongerwa imbaraga mu kwishyuza ibirarane by’imosoro cyane cyane iyegurirwe uturere, ndetse hanashyirweho gahunda ihamye yo kubaka ubushobozi bw’abasoresha, binyuze ku bufatanye n’ibigo mpuzamahanga bifite ubunararibonye mu gucunga imisoro.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi b'igihugu ndetse n'abasora batandukanye
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’igihugu ndetse n’abasora batandukanye

Mu mwaka wa 2016/2017 Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro cyari gifite intego yo kwinjiza imisoro ingana na Miliyari 1094 Frw, mu isanduku ya leta, ndetse no kwinjiriza uturere miliyari 47.9 FRW.

Iyo ntego RRA yayigezeho ku kigero cya 108% aho yinjije mu isanduku ya Leta asaga miliyari 1102.8 Frw, ibasha no kwinjiriza uturere Miriyari 49.2Frw bingana na 97.3% by’intego bari bihaye.

Ibyo ngo bigaragaza ko umuco wo guteza imbere igihugu no kwihesha agaciro biturutse mu bushobozi bw’Abanyarwanda, ukomeje kurushaho kwimakazwa nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr Oziel Ndagijimana yabitangaje.

Ingengo y’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2017/2018 ingana na Miliyari zisaga 2000 Frw. Muri ayo mafaranga miliyari 1300 zingana na 66% biteganijwe ko agomba kuva imbere mu gihugu.

Ni muri urwo rwego Dr Oziel Ndagijimana yatangaje ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi izakomeza kuba hafi RRA no kuyubakira ubushobozi,kugira ngo irusheho kugera ku ntego yiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka