Megawate 80 z’amashanyarazi ya nyiramugengeri zizatangira gukoreshwa muri 2020
Guhera muri Werurwe 2020, Megawate 80 z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri zizatangira kubonera maze byongere umubare w’Abanyarwanda bakoresha amashanyarazi.
Byatangajwe ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano yasuraga ahari kubakwa uruganda ruzabyaza nyiramugengeri amashanyarazi mu Karere ka Gisagara, ku itariki ya 10 Mutarama 2017.
Chandrakant Mishra, umuyobozi w’ikompanyi yitwa EPC, iri gukurikirana imyubakire y’urwo ruganda ahamya ko ruzuzura muri Mutarama 2020, rukazatanga megawate 80 zizatuma amashanyarazi asanzwe yifashishwa mu Rwanda yiyongeraho 40%.
Agira ati “Muri Mutarama 2020 uru ruganda ruzaba rwuzuye, rushobora gutanga amashanyarazi aziyongera ku yo REG (ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’ingufu) igeza ku bafatabuguzi.”
Guverineri Mureshyankwano avuga ko afite icyizere cyo kuba urwo ruganda ruzuzura mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 akurikije uburyo imirimo iri kwihuta, nyuma y’amezi agera kuri arindwi rutangiye kubakwa.
Agira ati “Ubwo mperuka kubasura ni bwo bari bagitangira gusiza. Ugereranyije n’amezi bamaze batangiye urabona ko birimo birihuta cyane. Ntekereza ko intego bihaye bazayigeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga ahamya ko urwo ruganda ruzaha akazi abaturage bagera ku 1000 kandi ngo kugeza ubu abagera kuri 800 barahakora n’abatazabonamo akazi ngo bazagerwaho n’iterambere mu buryo butandukanye.
Agira ati “Inzu 34 ziri kubakwa azaturwamo n’abanyamahanga ndetse n’abandi bazakora muri urwo ruganda, hafi yaho hazubakwa amahoteri, harubakwa amabare (bar), ibyo byose ni iterambere. N’abahaturiye bazabona isoko ry’ibyo bakora.”
Abaturage bo mu Murenge wa Mamba, ari naho hari kubwakwa rwo ruganda, batekereza ko n’abatararubonamo akazi bazagera aho bakakabona cyangwa n’abana babo bakazarukoramo nabo bakagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi; nkuko Patrick Bizimana abisobanura.
Agira ati “Abaturage twese umuriro uzatugeraho, nta wuzongera gucana agatadowa.”
Urwo ryganda ruri kubakwa na Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power”. Ruzuzura rutwaye miliyari 289RWf (miliyoni 350$).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|