Madame Jeanette Kagame yeretse Claudine Talon uko gutuzwa mu midugudu byafashije abaturage

Madame Jeannette Kagame yatembereje mugenzi we Claudine Talon umudugudu wa Ndatwa w’icyitegererezo wa Nyagatovu uherereye mu Karere ka Kayonza.

Madame Jeannette Kagame na Claudine Talon biboneye uburyo abana bo muri uyu mudugudu bafashwe.
Madame Jeannette Kagame na Claudine Talon biboneye uburyo abana bo muri uyu mudugudu bafashwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016, nibwo bari bari muri uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Mukarange, mu rwego rwo kumwereka uko umudugudu wegerege abawutujwemo ibikorwa remezo n’ishuri riswe “Urugo mbonezamikurire (ECD) ryita ku mikurire y’abana bato.

Umudugudu Ndatwa wa Nyagatavu utuwe n’imiryango 90 zigizwe n’abantu 452, bose bavuga ko byabahinduriye ubuzima, nk’uko umwe muri bo Uwicyeza Vestine yabitanzeho urugero.

Yagize ati “Tubayeho neza. Turi abahinzi borozi turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watworoje inka, dufite amazi, amashanyarazi, Biogas, uturima tw’igikoni n’ibindi.”

Uwicyeza ufite abana batanu n’umukecuru nyina umubyara, avuga ko mbere bari batuye mu manegeka, ariko ubu bishimira ko begerejwe ibikorwa remezo, bakaba bafite n’umutekano usesuye.

Abana bafite ishuri ribafasha no mu mikurire.
Abana bafite ishuri ribafasha no mu mikurire.

Ngo kuba hamwe n’abandi bibafasha kwibumbira mu makoperative yo kuzigama no kugurizanya bakabona amafaranga yo gukoresha ibyo bakeneye birimo no kwishyurira abana amashuri.

Goverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire avuga abaturage basuwe bafite bagenda batera imbere ariko ko bagomba gukomeza bagakora cyane bakarenga aho bageze.

Gusa ngo ingo 18 zitarabona umuriro muri uriya mudugudu wa Nyagatovu bakaba bazabishyira mu ngengo y’imari itaha bigakemuka.

Ababyeyi bashyiriweho n'ikigo kibafasha kwiteza imbere.
Ababyeyi bashyiriweho n’ikigo kibafasha kwiteza imbere.

Ababyeyi barerera mu Kigo cyasuwe ECD (Early Childhood Development Centre) mu Mudugudu wa Nyagatovu, bavuga ko byatumye nta mwana ugipfa kurwara indwara zituruka ku mirire mibi.

Kuri ubu ikigo ECD cyita ku bana kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itandatu kikaba gifite abana 147, ngo ibyo babigisha bituma bakurana uburere, ubumenyi, bakisanzura bagakina bikabarinda ubwigunge.

Zimwe mu nka borojwe.
Zimwe mu nka borojwe.

Basoza uruzinduko, basuye ikigo Women Opportunity Center kigamije guteza imbere abagore. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Nyamirama, aho bakora imirimo y’ubukorikori yo kwiteza imbere, irimo kuboha ibiseke n’ibikapu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka