Loni yaguze toni 508 z’ibishyimbo mu Rwanda zo kugoboka u Burundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ryaguze mu Rwanda toni 508 z’ibishyimbo byo kugoboka u Burundi bwugarijwe n’amapfa.

Abahinzi bo mu Rwanda bahinga ibishyimbo bya mushingiriro bitanga umusaruro wikubye kabiri uwari usanzwe
Abahinzi bo mu Rwanda bahinga ibishyimbo bya mushingiriro bitanga umusaruro wikubye kabiri uwari usanzwe

Amakamyo ya PAM yikoreye amatoni y’ibiribwa akaba atangira guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2017 yerekeza mu Burundi mu makomini atandukanye yugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa.

Amakuru Kigali Today yabonye ahamya ko ibyo bishyimbo bizakurikirwa n’ibigori, na byo byaguzwe mu Rwanda.

Mu Rwanda muri iki gihe haravugwa imbuto y’ibishyimbo bya mushingiriro yera cyane ku buryo abahinzi babonye umusaruro wikubye inshuro zirenze ebyeri uwo bari basanzwe babona.

Impuguke mu buhinzi zivuga ko ibyo bishyimbo bya mushingiriro iyo byongewemo “fosifole” n’ifumbire, igishyimbo kizamuka kikaba kirekire cyane ku buryo kikuba inshuro zigera muri ebyiri.

Mu gihe mu Rwanda abahinzi bishimira umusaruro babonye bakaba barimo no gusagurira isoko, amapfa yasonze u Burundi bwari busanzwe mu kibazo cy’akaduruvayo ka politiki katangiye muri Gicurasi 2015 kagatuma Abarundi babarirwa mu bihumbi 300 bahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Mu Rwanda gusa hari impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi 80 ariko umubare ukomeje kwiyongera amanywa n’ijoro.

Kubera ibibazo bya Politiki, u Burundi bwari buherutse gukomanyiriza u Rwanda mu rwego rw’ubukungu.

Muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Burundi yasohoye amabwiriza ateganyiriza ibihano bikarishye umuntu wese uzafatwa agerageza gukura ibiribwa mu Burundi abyinjiza mu Rwanda.

Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore icyo gihe yavuze ko umuyobozi cyangwa umupolisi uzafatwa yorohereza abambutsa ibiribwa babikura mu Burundi babijyana mu Rwanda azahanwa bikomeye.

Icyo gihe, imodoka za kompanyi z’Abanyarwanda zitwara abagenzi mu Burundi cyangwa zikabakurayo na zo zari zahagaritswe kandi nyamara ari zo zonyine Abarundi bifashishaga mu ngendo zabo ziza mu Rwanda.

Nyamara, u Rwanda ntirwigeze rubyitaho kuko imipaka iruhuza n’u Burundi yagumye ifunguye ku ruhande rw’u Rwanda.

U Rwanda rwohereza ibiribwa mu Burundi buri munsi hifashishijwe imodoka. Ariko iziba zemerewe kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu ni izifite pulaki z’indundi n’izo mu bindi mu bihugu, uretse izo mu Rwanda.

Imibare Kigali Today yabonye igaragaza ko Abarundi ibihumbi 60 na 600 basuye u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare 2017.
Hafi ya bose muri abo kandi imibare igaragaza ko baza mu Rwanda ku buryo buhoraho. Nko muri Gashyantare 2017 gusa, mu Rwanda hinjiye Abarundi ibihumbi 13 na 600.

Uretse abantu, mu Rwanda hinjiye kandi imodoka zo mu Burundi ibihumbi 5 na 700 hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare 2017 mu gihe muri Gashyantare 2017 gusa hinjiye izigera ko 1400 zigasubirayo.

Ibiro bya PAM i Kigali byaguze inkunga y’ibiribwa mu Rwanda byo gufasha abagenerwabikorwa mu Burundi ntiryari ryakagize icyo ritangariza itangazamakuru ubwo twandikaga iyi nkuru.

Amakamyo ya PAM arahaguruka ku masitoke y’ibyo biribwa i Kigali yerekeza mu Burundi kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2017.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda Jean Pierre Demargerie yandikiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda mu cyumweru gishize asaba impapuro zibahesha uburenganzira kwambutsa ibyo biribwa mu Burundi kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yamaze kuzibaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka