Leta yatahuye abahabwa inguzanyo mu ma banki batatanze ingwate

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko hari ingero zisaga ibihumbi 15 z’abantu bahabwa inguzanyo mu ma banki batatanze ingwate zifite agaciro.

Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta
Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta

Yabigaragaje mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kitabaga ngo gisobanure imikorere yacyo n’amakosa yakigaragayemo, ku itariki ya 29 Nzeli 2017.

Mu bugenzuzi bwakozwe kuri RDB, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yatahuye ko hari ingwate zisaga 14 zatanzwe mu mabanki atandukanye ariko buri ngwate igatangwa muri banki zirenze imwe.

Ibi bivuze ko umuntu ufite inzu yayitangagaho ingwate muri banki zinyuranye, izo banki zose zikamuha inguzanyo.
{{}}
Ibyo ntibyemewe kuko iyo nzu iba itagifite agaciro kuko uwayitanze ananiwe kwishyura ayo mabanki iyo ngwate ntiba yakoreshwa mu kwishyura.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko mu bugenzuzi bwabo basanze hari ingwate nyinshi zatanzwe mu mabanki atandukanye kandi zikaba zizamara igihe kirekire.

Yatanze urugero avuga ko hari nkaho babonye inzu imwe yatanzweho inguzanyo izishyurwa kugera mu mwaka wa 2030 muri banki imwe, ahandi iyo nzu igatangwaho inguzanyo izamara kwishyurwa mu mwaka wa 2028.

Nyir’iyi nzu aramutse abuze ubwishyu, ubwo banki yamuhaye inguzanyo ubwa kabiri ntabwo yazabona uko imwishyuza.

Abadepite basanga ibyo ari imicungire mibi kuko uwatanze ingwate atishyuye, banki zahomba amafaranga abaturage baba barazibikijemo, abaturage na bo bagahomba utwabo.

RDB yemera amakosa

Emmanuel Hategeka, umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko ibyo babyemera nk’amakosa yabaye.

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere cyemera amakosa
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyemera amakosa

Ayo makosa ngo yetewe n’ubufatanyacyaha mu nzego nyinshi, harimo cyane cyane abakozi bo mu ikoranabuhanga batumaga izo ngwate zitagaragara ko zatanzwe ahandi.

Agira ati “Ibyo byatewe n’abakozi bo mu ikoranabuhanga babikoraga babigendereye, ariko aho bigaragariye bamwe bagejejwe mu nkiko.”

Akomeza agira ati “Kandi ubu icyiciro cy’ikoranabuhanga cyahawe abantu b’inyangamugayo bakigenzura barimo abo mu nzego z’umutekano no kubungabunga ubusugire bw’igihugu.”

Iby’iyo mikorere y’amabanki byabajijwe RDB nk’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, runanengwa kuba mu myaka ibiri ikurikiranye ya 2014-2015 na 2015-2016 rwarahawe raporo y’imikorere igayitse mu gucunga imari, icyitwa “Adverse opinion” mu bugenzuzi.

RDB yagaragaweho imikorere idasobanutse kandi mu bijyanye no kugenzura pariki zo mu Rwanda.

Hari nkaho igenzura ryagaragaje kandi ko hari ibyemezo 784 byo gusura pariki byishyuwe rimwe ariko bikajya bikoreshwa inshuro nyinshi.

Hasobanuwe ko hari uwishyura icyemezo cyo kwinjira muri pariki ariko icyo cyemezo kimwe kigakoreshwa na ba mukerarugendo barenze umwe batandukanye, cyangwa se mukerarugendo umwe ashobora kwinjira muri pariki inshuro nyinshi agendeye ku cyemezo kimwe.

Iri genzura rigaragaramo ibindi nko kuba RDB yarishyuye asaga miliyoni 30RWf kubera imanza yatsinzwe kandi abateje izo manza ntibakurikiranwe.

RDB ngo ifite abayirimo imyenda ikabakaba miliyoni 60RWf ariko itajya yishyuza. Ikaba kandi ngo yaratanze amasoko afite agaciro karenga miriyari 10RWf mu buryo butateganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@article nonese bokurebaho Iki?

Manu yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

Umugenzuzi mukuru afite akazi gakomeye ikibabaje, nuko aho agiye hose wibaza niba niba aba habwa, akazi benshi arabize, mwishuri rimwe ntibigira,abagenzuzi na bayobozi bakurikirana, uko ibigo byabo bikora bacunga ukwezi gusa cyangwa nibo batanga uko bikorwa urabyumva ukibaza igituma abo bantu btishyuzwa, ibyo bihiombo, ahubwo bakaguma kukazi nkabakozi, bintangarugero na bagiye bikarangirira, aho ni bya leta

gakuba yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka