Kwishyurira utishoboye Mitiweli yonyine ntibimukura mu bukene

Imiryango itandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo bafasha abatishoboye babarihira Mitiweli barahamagarirwa kujya bareba ikindi kintu babagabira, kizabafasha kuyirihira mu gihe kizaza.

Guha abatishoboye amatungo magufi byabafasha kwiyishyurira Mituweli aho kubarihira iyo Mitiweli gusa
Guha abatishoboye amatungo magufi byabafasha kwiyishyurira Mituweli aho kubarihira iyo Mitiweli gusa

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dr. Alvera Mukabaramba ubwo yitabiraga umuhango wo kugabira ihene 12 abatishoboye bo mu murenge wa Nyamiyaga, muri Kamonyi, tariki ya 28 Ukuboza 2016.

Izo hene zatanzwe n’umuryango w’abanyamakuru n’abahanzi baharanira imibereho myiza y’abaturage (AMC) ufatanyije n’ihuriro ry’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda.

Dr. Mukabaramba yasobanuriye abaturage ko gutangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bitabafasha kuva mu bukene.

Icyabagirira akamaro ngo ni uguhabwa itungo ari nabyo yasabye umuryango AMC, kuvunja amafaranga wateganyaga kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, akagurwamo amatungo magufi.

Agira ati “Barambwiye ngo bagiye muri Kamonyi kugurira abaturage Mitiweli. Ndababwira nti ‘amafaranga mugiye kugura Mitiweli muyashyire mu matungo.

Umuntu mwari kugurira Mitiweli uyu munsi mumuhe ihene. Wenda uyu mwaka kwirihira ntiyabishobora, ariko umwaka utaha ntibizamunanira.”

Akomeza asaba abahawe ihene kuzifata neza kuko ari itungo rigenewe kwishyura umusanzu wa Mitiweli. Ihene ishobora kubyara buri mwaka ku buryo izo zibyaye zajya zigurishwa zikavamo uwo musanzu wa Mitiweli.

Dr Mukabaramba ahamya ko guha Mitiweli yonyine utishoboye bitamukura mu bukene
Dr Mukabaramba ahamya ko guha Mitiweli yonyine utishoboye bitamukura mu bukene

Abahawe ayo matungo ni abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe basanzwe bahabwa na Leta ubufasha bwa Mitiweli.

Bahamya ko ihene bahawe izazana impinduka mu mibereho ya bo; nkuko Nyiramatama Apolinarie w’imyaka 73 abisobanura.

Agira ati “N’ubundi Leta ni yo intunze, wenda aka gatungo kazatuma ngira icyo ngeraho.”

Umukecuru Nyiramatama Apolinarie ahamya ko ihene yahawe izazana impinduka mu buzima bwe
Umukecuru Nyiramatama Apolinarie ahamya ko ihene yahawe izazana impinduka mu buzima bwe

Ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere n’uburwayi bw’imyumbati cyatumye abaturage b’umurenge wa Nyamiyaga bagira umusaruro muke.

Byatumye batitabira gutanga umusanzu wa Mitiweli; nk’uko umwe muri bo uwitwa Rurahumba Gregoire, abitangaza.

Agira ati “Izuba ryaracanye imyaka iruma, imyumbati nayo izamo uburwayi. Ubundi aho dupfishirije imyumbati niho ibibazo byagiye bikomera. Turakora icyo dukoreye tukagihahisha aho kwishyura Mitiweli.”

Umwaka wa 2015-2016, abaturage ba Kamonyi barihirwaga na Leta ubwisungane mu kwivuza bari 29%, ubu abo Leta yemereye kurihira ni 6,7%.

Kamonyi yajyaga iza mu turere dufite abaturage bitabira kwishyura kare uyu musanzu, none kageze kuri 80% gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka