Kwagura imihanda yo muri Kigali biratangira muri Mutarama 2017

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko umushinga wo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo muri uwo mujyi, uzatangira muri Mutarama 2017.

Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izagurwa ikunzwe kurangwamo n'umubyigano w'imodoka
Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izagurwa ikunzwe kurangwamo n’umubyigano w’imodoka

Hashize igihe uwo mushinga uvugwa ariko ngo ntiwashyizwe mu bikorwa kubera ikibazo cyo kubura amafaranga.

Intego y’uwo mushinga ni ukubaka imihanda migari ishobora kunyurwamo n’imodoka ebyiri kuri buri cyerekezo cy’umuhanda.

Bisabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangaza ko uwo mushinga wo kwagura imihanda uzatangira muri Mutarama 2017.

Amafaranga azakoreshwa muri ibyo bikorwa azava hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ariko ibijyanye no kwimura abatuye ahazanyura iyo mihanda bizishyurwa na Leta y’u Rwanda.

Ibikorwa byo kwimura abo bantu bizatwara miliyari 4Frw. Aba mbere bamaze kwishyurwa kuburyo batangiye no kwimuka.

Ikompanyi y’Abashinwa ikora imihanda yitwa “China Road Bridge Corporation”, ni yo yahawe isoko ryo kwagura iyo mihanda.

Kubera ko imihanda imwe yo muri Kigali ari mito bituma haba umubyigano w'imodoka
Kubera ko imihanda imwe yo muri Kigali ari mito bituma haba umubyigano w’imodoka

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwagura iyo mihanda bizatwara miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika, arenga miliyari 63Frw.

Biteganyijwe ko iyo mihanda nimara kwagurwa bizacyemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu muhanda (Traffic Jam) ukunze kuboneka mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, abantu bajya cyangwa bava ku kazi.

Bisabizwa avuga ko imihanda igomba kwagurwa iri mu bice bibiri. Igice cya mbere, hazakorwa umuhanda uva kuri “Rond-Point” yo mu Mujyi kugera mu Gatsata n’umuhanda uva mu Kanogo ukanyura Rwandex ukomeza kuri Prince House i Remera.

Mu gice cya kabiri hazagurwa umuhanda wa Nyacyonga-Nduba-Nyamirambo no mu Rugando.

Abatwara ibinyabiziga mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwagura imihanda bizatuma barushaho gukora akazi kabo uko babyifuza.

Umubyigano w'imodoka ukunze kugaragara mu gihe abantu bajya cyangwa bava mu kazi
Umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara mu gihe abantu bajya cyangwa bava mu kazi

Mujyanama Alphonse, utwara abagenzi kuri moto avuga ko imibyigano y’imodoka mu muhanda (embouteillage) yabangamiraga abatwara moto.

Agira ati “Imihanda yari mito, embouteillage ikatubuza gukora twisanzuye. Imihanda nikorwa tuzihutisha abagenzi ntibakererwe imirimo yabo kandi bigabanye impanuka. Amafaranga twakoreraga aziyongera.”

Ndayizeye Martin utwara imodoka ye avuga ko kwagura imihanda bizatuma Umujyi usa neza.

Agira ati “Kwagura imihanda bizatuma umujyi uba mwiza kurushaho, ugendeka neza kubera ‘emboutellage’ izagabanuka. Abakoresha imodoka baziyongera kuko hari benshi babyangaga kubera imihanda mito ituma bakererwa gahunda zabo.”

Kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali bizagabanya umubyigano w'imodoka mu mihanda
Kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali bizagabanya umubyigano w’imodoka mu mihanda

Biteganijwe ko uwo mushinga wo kwagura imihinda uzafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego wihaye yo kugira Kigali Umujyi ugezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyo nibyogushimwape ariko haricyo nasabaga mwaza tuvuganira kobadukorera iteme rihuza kicukiro_masaka-bugesera
Mugace ka mwogo twabisabyekenshi munama yumurenge, iyakarere ariko ntagisubizo baduha kandi nyamara bibangamiye abatuye utwoduce wenda namwe muzahagere murebe aho abaturage baca kugirango ubuhahirane bushoboke nibyishi navuga keretse muhigereye? Murakoze

Thomas harerimana yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Nyabugogo werekeza gatsata imbere yo kwa mirimo mu masanganiro yinihanda nibahashyire rond point hahora akavuyo nta numupolisi ujya uhahagarara! Nibahiteho kbsa

Gakwaya yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Thanks GGG ibyo naringiyekubaza nsanzewabibajije.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

mwo kabyara mwe umuhanda karama-Ruhondo ukeneye nawo gukorwa

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

NAHO SE FEU ROUGE NYABUGOGO - RURIBA IZAKORWA RYARI? Ubwo kandi hari n’ikindi kibazo cyo mu masangano ya feu rouge NYABUGOGO hagombye kujya ya mihanda igerekeranye. (echangeur) None se izubakwa ryari?Uva KIMISAGARA agaca hejuru, uva mu mujyi akanyura hasi ou vice versa. Naho ubundi iyo embouteillage(jam) ntizabura hafi y’amasangano y’imihanda nkuko bimeze guhera GISHUSHU uganda rond -point chez LANDO ku mugoroba.

GGG yanditse ku itariki ya: 28-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka