Kutamenya ururimi rw’amarenga biracyari imbogamizi ku iterambere ry’abatumva

Bamwe mu batumva n’ababafasha mu bikorwa by’iterambere bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa hose, kugira ngo haveho imbogamizi zo kutumvikana hagati y’abatavuga n’abo bakorana.

Uwabande Daniel ni umwe mu bahura n'imbogamizi zo kutumvikana n'abo ayobora
Uwabande Daniel ni umwe mu bahura n’imbogamizi zo kutumvikana n’abo ayobora

Leta y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda bose gushaka icyabateza imbere, ugasanga abantu bose bashishikajwe no gushaka icyo gukora.Gusa imbogamizi zo ntizibura, haba ku gishoro ndetse n’ubumenyi bukenewe mu kwikorera.

Hari izindi mbogamizi abantu benshi badatekerezaho, zirimo kudashobora kuvugana n’abatumva,ahanini bitewe n’uko ururimi rw’amarenga bakoresha ruzwi na bake.

Icyo kibazo ni kimwe mu bigaragara muri Koperative y’abafite ubumuga bakora amasabune mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’iyo koperative, Daniel Uwabande avuga ko hari bamwe mu bo babana muri iyo Koperative batabasha kumvikana kugira ngo abagezeho ubumenyi bukenewe mu gukora amasabune,kuko batazi ururimi rw’amarenga.

Avuga ko atigeze yibaza ku mbogamizi yo kutabasha kuvugana n’abatumva batanavuga ayoboye, ariko ngo aho bashingiye koperative izajya ikora amasabune ni bwo yatangiye kubyibazaho.

Agira ati “Nahuguriwe gukora amasabune, ubu ndi kubyigisha abanyamuryango. Ariko abatumva nabuze uko mbasobanurira kandi na bo bafite ubushake bwo kubimenya.”

Uwabande yatangiye kwigisha bagenzi be uko bakora amasabune mu kwezi k’Ugushyingo 2017. Uwifuza kubimenya asabwa 500Frw yo kwifashisha mu kugura ibikoresha byo kwigiraho.

Ati “Mbabazwa cyane n’uko abatumva bari mu bitabiriye mbere, amafaranga barayatanga, none nananiwe kumvikana na bo. Abandi mbabwira ibyo bavanga bakabikora, bo bakavangavanga ibyo babonye kuko batabasha kumva ibyo mvuga, kandi babifitiye ubushake.”

Kugeza ubu,abitabiriye kwiga gukora amasabune barenga 50 kandi barakiyongera. Abatumva kugeza ubu ni batanu. Uwabande yifuza uwamwigisha amarenga kugira ngo batazasigara inyuma kandi ari abantu nk’abandi.

Ati “Mfite gahunda yo kubigisha gukora amasabune y’ubwoko bunyuranye no gukora amavuta ya gikotoro. Nabonye n’aho bazanyigisha gukora glyceline. Nifuza ko ubwo bumenyi bwose nazabusigira abafite ubumuga bagenzi banjye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, avuga ko kumvikana n’utumva bitamworohera, yifuza ko amarenga yakwigishwa abantu bose.

Ati “Hazabeho ubuvugizi, nibinaba ngombwa bigirwe itegeko, ariko abantu bose bajye biga ururimi rw’amarenga.”

Minisiteri y’Uburezi na yo ivuga ko mu minsi iri imbere abantu bose bazajya bigishwa urwo rurimi uhereye mu mashuri, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta Isaac Munyakazi, ubwo yasuraga ikigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Ngoma mu Karere ka Huye muri uyu mwaka.

Ati “Bizafasha ko ufite ubumuga yajya kwa muganga bakumvikana, yagira ikibazo kimujyana mu rukiko ntakenere umusobanurira."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka