Kutagira impamyabushobozi za WDA bituma batabona inguzanyo

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwemeza ko kutagira impamyabushobozi itangwa na WDA bibazitira kubona inguzanyo itangwa n’amabanki abafasha gutangira umurimo.

Guhabwa impamyabushobozi zitangwa na WDA bituma babona inguzanyo
Guhabwa impamyabushobozi zitangwa na WDA bituma babona inguzanyo

Rutagengwa Patrick ahagarariye abakorera ububaji mu gakiriro ka Nyamata avuga ko iyi mbogamizi yo kutagira impamyabushobozi itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Yagize ati “Ku ikubitiro ntitwemerewe guhabwa inguzanyo yo gutangiza umushinga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, atangwa ari uko ufite impamyabushobozi ya WDA, aho uwayihawe yishyura kimwe cya kabiri andi akaba ari inkunga”.

Nsengiyumva Jean Marie nawe akorera ubukorikori mu gakiriro ka Nyamata avuga ko leta igomba kubagoboka nabo ikabaha amahugurwa kugirango babashe kubona icyangombwa kibemerera guhabwa inguzanyo.

Ati “Nkatwe twize kera tudafite izi mpamyabushobozi za WDA bagomba kudutekerezaho kuko turazikeneye cyane kugirango natwe tubone kuri ayo mafaranga yo kujya kwikorera”.

Taifa Steven, Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe kongera imirimo muri gahunda ya NEP KORA WIGIRE, arasaba abafite iki kibazo ko bakwishyira hamwe maze ubuyobozi bw’akarere bukavugana na WDA ikaza kubaha ikizamini kugira ngo babone izi mpamyabushobozi”.

Imibare itangwa n’abakorera mu gakiriro ka Nyamata igaragaza ko abagera kuri 50 bagakoreramo nta mpamyabushobozi za WDA bagira .
Ni ikibazo bahuriyeho n’abandi bakorera mu dukiriro dutandukanye two muri aka karere.

Ufite iyi mpamyabushobozi ahabwa amafaranga ibihumbi 500 ari mu mirenge SACCO, kugira ngo afashe abize imyuga kubona intangiriro yo kugura ibikoresho mu rwego rwo gukemura ibura ry’akazi mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka