Kutagira iminara y’itumanaho bibadindiza mu iterambere

Abatuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bakiri mu ubwigunge bwo kudakoresha itumanaho rya Telefoni kubera kutagira iminara.

Abatuye Nkombo babangamiwe no kutagira umurongo w'itumanaho
Abatuye Nkombo babangamiwe no kutagira umurongo w’itumanaho

Ibyo ngo bidindiza iterambere ryabo mu buryo butandukanye kuko hari ibibazo bifuza gukemura bakoresheje itumanaho ryo guhamagara ariko bikanga, ku buryo bo ngo bagikoresha uburyo bwo kwandika ibaruwa nayo ikagerayo bitinze.

Nsekanabo Theogene avuga ko bigaragara ko bo bakiri mu bwigunge.

Yagize ati « iminara ni agahomamunwa nta network, urahamagara bikanga twe turacyari mu bwigunge.

Hari igihe umara icyumweru ntaguhamagara waba ufite ikibazo cyihutirwa ukeneye ubufasha kuri mugenzi wawe ukabura uko umuvugisha. »

Munyeshyaka Vincent umunyamabanga muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasuye Nkombo
Munyeshyaka Vincent umunyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasuye Nkombo

Mukunzi Modeste yungamo ati « hari igihe uba ukeneye serivisi ntuyibone ukeneye nk’ibicuruzwa cyangwa ubundi bufasha bukoreshwa na Telefoni ntibikunde.

Hari igihe nabwo tuba dufite umurwayi mu nzu wahamagara mugenzi wawe ngo agufashe mu mugeze kwa muganga bikanga. »

Ubwo basurwaga n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent ku wa 26 Mutarama yabijeje ko agiye kubakorera ubuvugizi kugirango babone umuti w’ikibazo cyo kudakoresha Telefoni.

Yagize ati « Aho isi igeze murabizi ushobora gukoresha itumanaho ugasobanura ikibazo cyawe cyangwa ukaganira na bagenzi bawe. Icyo rero turagikorera ubuvugizi muri minisiteri ishinzwe iby’ikoranabuhanga, ku buryo mwagira umurongo uhoraho. »

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabemereye ubuvugizi
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabemereye ubuvugizi

Igice kinini cy’uyu Murenge wa Nkombo bavuga ko batagira umuyoboro w’itumanaho, akaba ariyo mpamvu basaba ubuyobozi kubakura mu bwigunge cyane ko aho bagenda henshi basanga abandi barageze kuri iryo tumanaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka