Kubakirwa isoko bizagabanya urugendo bakora bajya kugurisha imyaka beza

Abaturage bo mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe, barasaba kubakirwa isoko hafi y’aho batuye.

Abaturage bo mu Murenge wa Mugano basaba isoko rizagabanya urugendo bakora bajya kugurisha imyaka beza mu yindi mirenge
Abaturage bo mu Murenge wa Mugano basaba isoko rizagabanya urugendo bakora bajya kugurisha imyaka beza mu yindi mirenge

Iri soko ngo rizabafasha gukemura ikibazo cy’ibirometero birenga icumi bakora, bagana mu isoko ryo mu Murenge wa Kaduha.

Musabyimana ucuruza imyaka, avuga ko bakora urugendo rw’amasaha atatu bikoreye ibyo bagiye kugurisha, bigatuma rimwe na rimwe bemera guhendwa, kuko baba batari bubashe kubyikorera ngo babisubizeyo.

Agira ati” Iyo ujyanye ibicuruzwa kure akenshi urahendwa bitewe n’uko uba uvuga uti sindi bubicyure.”

Gahonzire Alphonse w’umuhinzi avuga ko muri aka gace beza cyane, ariko bakagorwa no kuba nta soko bagira hafi.

Ati “Tweza urutoki, imyumbati, ibishyimbo, amasaka, ariko tukabura isoko. Tubonye isoko byadufasha kuva mu bwigunge rikoroshya ubuhahirane”.

Gahonzire Alphonse asanga kubakirwa isoko bizabafasha kubona aho bacuruza imyaka beza biborohoye
Gahonzire Alphonse asanga kubakirwa isoko bizabafasha kubona aho bacuruza imyaka beza biborohoye

Utazirubanda Francois Xavier umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’umudugudu w’icyitegererezo ugiye kubakwa muri uyu Murenge.

Ati “Uyu mudugudu tugiye kubaka uzazana n’ibindi bikorwaremezo birimo n’isoko”.

Umurenge wa Mugano ni Umurenge w’icyaro usanzwe ukennye mu bikorwaremezo, ariko uyu muyobozi atangaza ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere, iki kibazo kiri gushakirwa umuti urambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka