Kirehe: Abahinzi baraburirwa ko nibakomeza kotsa ibigori bazahomba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buraburira abahinzi ko nibakomeza kotsa ibigori, umusaruro wabyo uzagabanura, bagahomba kandi bagomba kubona inyungu bakikenura.

Abaturage baraburirwa ko nibakomeza kotsa ibigori bazahomba. Aha ni ku isoko rimwe ryo muri Kirehe aho ikigoli kimwe kigura 100RWf
Abaturage baraburirwa ko nibakomeza kotsa ibigori bazahomba. Aha ni ku isoko rimwe ryo muri Kirehe aho ikigoli kimwe kigura 100RWf

Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hirya no hino muri ako karere hakomeje kugaragara ibyokezo by’ibigori ku nkengero z’imihanda no mu masoko anyuranye.

Nsengiyumva Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibyo ari ukwangiza umusaruro kuko baba bari guhendwa.

Agira ati “Ntawe tubujije kuba yajya mu murima we ngo afate ikigori yotse arye. Icyo dushishikariza abaturage ni uko birinda kwangiza umusaruro, ukazongererwa agaciro unyujijwe mu nganda.

Icyo dushaka ni uko babona amafaranga mu buhinzi bwabo, kotsa cyangwa kugurisha ababyotsa ni uguhendwa no kwangiza umusaruro wabo.”

Nsengiyumva Jean Damascene umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Nsengiyumva Jean Damascene umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Akomeza agaragariza abahinzi ko kotsa ibigori bituma toni bari kuzeza kuri hegitari zigabanuka bityo ntibabone inyungu bateganyaga.

Agira ati “Ku wahinze hegirari y’ibigori yakabaye yeza hagati ya toni eshatu n’igice na toni enye. Ntiyabona izo toni apfusha ubusa umusaruro awugurisha abawotsa.

Ni uguhendwa kuko iyo bakeneye kawunga bayigura ibahenze, amake ni 700RWf ku kilo, ibigori byumye ikilo kiri hejuru y’amafaranga 200 (RWf) ariko iyo babyotsa ntibageza ku mafaranga50 ku kilo.”

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko abaturage bemeza ko kuba bagurisha ibigori no kuba babyotsa bituruka ku nzara bamazemo iminsi.

Abakora umurimo wo kotsa ibigori bemeza ko badakwiye kubibuzwa kuko ari uburyo babonye bwo kwihangira imirimo; nkuko umwe muri bo witwa Nyirandabukiye Chantal abisobanura.

Agira ati “Aka kazi kambeshejeho n’umuryango wanjye. Abana banjye bararya neza mbese mu rugo turabona ibyangombwa byose bikenewe.

Ncuruza ibigori bitari munsi y’ijana ku munsi, ntegereje kubona igishoro cy’ibihumbi 50 ngakora umushinga.”

Ku mihanda no mu masoko yo muri Kirehe hagaragara ibyokezo by'ibigori
Ku mihanda no mu masoko yo muri Kirehe hagaragara ibyokezo by’ibigori

Mukansanga Beatrice we avuga ko kotsa ibigori bimutunze kuko bizamurinda inzara yamutera kwiba.

Agira ati “Ndumva nkeneye kugera ku iterambere rizatuma ntiba cyangwa ngo abana banjye bibe.

Iyo niriwe hano mbona ipura yo kubahahira nkabatunga nkanabigisha, ubu naranguje ibihumbi 20RWf ariko niteguye gukoreramo inyungu y’ibihumbi10RWf cyangwa12RWf.”

Nubwo ibigori byahinzwe nyuma bitangiye kuma bitewe n’izuba ryinshi, muri Kirehe abahinze mbere biteguye kubona umusaruro mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka