Kansi:Kwimura isoko ryabo byagabanyije ubuhahirane

Abaturage b’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara barasaba ko isoko rya Ruhuha ryagarurwa aho ryahoze kuko ryimuriwe kure y’abariremaga.

Aha niho rizimurirwa muri metero 200 uvuye aho ryahoze mbere
Aha niho rizimurirwa muri metero 200 uvuye aho ryahoze mbere

Ni isoko ubusanzwe ryahoze mu kagari k’Akaboti,nyuma rikaza kuhimurwa hakubakwa ibiro by’umurenge wa Kansi.

Ryimuriwe ahitwa mu Mburamazi,ahantu abaturage bavuga ko ari kure kandi hakaba habangamiye bamwe mu bashoragayo ibicuruzwa baturutse mu yindi mirenge.

Habimana Christophe umwe muri aba baturage avuga ko isoko rikiri aho ryahoze byatumaga n’abacuruzi babona abaguzi benshi.
Ubu ngo baragabanutse kuko bamwe bibasaba gukora urugendo rw’amasaha abiri, ibi bikabaca integer.

Yagize ati”Abantu baturukaga za Kibayi,Mugombwa,Muganza na Nyaruteja ndetse no muri Huye bakaza guhahira no gucururiza hano,ugasanga abahatuye turatera imbere byihuse”.

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka iri soko rikahagaruka kuko ubuhahirane hagati y’imirenge bwahagaze, bakizera ko rigarutse nabwo bwagaruka.

Ati”Rigarutse aha byadufasha kuko byatuma abantu bongera kurirema ari benshi,ndetse natwe tukajya duhahira hafi ibyo twabonaga bivuye mu yindi mirenge”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi Jerome Tumusifu avuga ko iri soko riri hafi kugaruka aho ryahoze kuko ngo abaturage bakomeje kubisaba n’akarere kakaba karabyemeye.

Yongeraho ko ubu aho isoko rizimukira hafi hamaze kuboneka,hakaba hari gushakwa ibyangombwa ndetse no gutanga ingurane kuri ba nyir’amasambu y’aho rizubakwa.

Ati”Aho tugomba kubaka isoko twarahabonye,twamaze no gufata ibipimo,n’ibyangombwa tumaze kubyegeranya.

Tugiye gushakira abaturage ingurane,kandi rwose isoko rizaza bidakitse kuko umuyobozi w’akarere yaryemereye abturage”.

Uyu muyobozi kandi nawe yemeza ko iri soko koko ryari risanzwe rizwi mu mateka,bityo akizera ko nirigaruka aho ryahoze bizazamura iterambere ry’aka gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka