Ubuziranenge bw’inyama ziva mu Rwanda buracyakemangwa

Urwego rushinzwe ubuziranenge (RSB), hamwe n’urushinzwe Iterambere (RDB), zabwiye aborozi n’abacuruzi b’inyama ko amasoko akomeye atabagirira icyizere, kubera kutuzuza ubuziranenge.

Abahagarariye abacuruzi n'abatunganya inyama
Abahagarariye abacuruzi n’abatunganya inyama

Abakozi ba RSB na RDB babitangaje kuri uyu wa mbere, mu mahugurwa azamara iminsi itanu, yo gutoza abahagarariye aborozi n’abacuruzi b’inyama, ibijyanye n’ubuziranenge bw’icyo kiribwa.

Umuyobozi ushinzwe ibigo bito n’ibiciriritse muri RDB, Rwamwenge Joy yavuze ko kugeza ubu nta nyama ziva mu Rwanda zishobora kugurwa n’amahoteli, amasoko cyangwa ibindi bigo bikomeye muri iki gihugu.

Yagize ati"Ni gute twatumiza inyama muri Afurika y’epfo; tukajya gushaka amagi n’amata hanze kandi mu gihugu tworora!"

Ikigo ESR-Rwanda gitegura ibiribwa mu makompanyi atwara abagenzi mu ndege, kivuga ko gitumiza inyama muri Afurika y’epfo ku giciro gihanitse cyane, kuko ngo kitakwizera inyama ziva mu Rwanda.

Patrick Buhigiro ukorera icyo kigo ati”Icyambere gikenewe kugira ngo tugure inyama za hano mu gihugu, ni ukumenya ngo amatungo arya iki, yorowe ate?”

Buhigiro asaba aborozi bo mu gihugu kugirira isuku amatungo no kuyagaburira intungamubiri zihagije, kugira ngo inyama ziryohere abazirya.

Uburyo inka zivanwa mu nzuri zikazanwa mu modoka i Kigali zibyigana, ndetse zihambiriye amahembe, imirizo n’amazuru, nabyo ngo bituma inyama zibihira abazirya ku buryo bukabije, nk’uko abitabiriye amahugurwa babinenga.

Urwego RSB rusaba abacuruzi n’abatunganya inyama, gukora inyandiko igenga imirimo yose bakora kuri icyo gicuruzwa, hanyuma bagashaka icyemezo cy’ubuzirangenge.

Iki cyemezo ariko kikazajya gishingira na none ku kureba niba itungo ryarabaye ahantu heza kandi ryarafashe intungamubiri zihagije, niba ritaratewe imiti myinshi imera nk’uburozi mu mubiri, ndetse n’uburyo inyama zibitswe kandi zitunganywa.

Bivuze ko iki cyemezo n’ubwo kizatangwa na RSB, Urwego rushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ari rwo ruzajya rusobanura neza ubuzima bw’itungo rigomba kubagwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birumvikana ubuzirantenge burakenewe, ariko c buburirahe no kuntu muri KIST habayo ishami rya Food science and technology , bakahereye murabo babyize , bakabashyira mumirenge bakajya bakurikirana ubwo buzira ntenge

pazzo yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Sinari muri iyo nama, ariko kubigeraho birakomeye . Bisaba igishoro mu bikoresho by’ibanze: amamashini,amazi, inyubako zujuje ubuziranenge. Ikabazo banki zacu zitanga amafaranga ahenze ugereranije n’igiciro abo duhanganye n’abo bayaboneraho.Ariko tuvuge tuti bizaza buhororo. Ikigaragara ni uko nta mu nyakigali wakugurira inyama iri ku mafaranga 8000 ku kilo.

GGG yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka