Intara ya Rhenanie-Palatinat yatangiye gukorana n’uturere tw’u Rwanda

Abayobozi mu Ntara ya Rhenanie-Palatinat yo mu Budage biyemeje gufasha ab’uturere tw’u Rwanda kunoza imikorere no gusangira ubunararibonye n’abaturage.

Abayobozi b'uturere tugize Rhenanie Palatinat hamwe n'abayobozi ba tumwe mu turere tw'u Rwanda batangije gahunda yo gufashanya no gusangira ubunararibonye
Abayobozi b’uturere tugize Rhenanie Palatinat hamwe n’abayobozi ba tumwe mu turere tw’u Rwanda batangije gahunda yo gufashanya no gusangira ubunararibonye

Babitangaje kuri uyu wa mbere mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’uturere twa Gisagara, Nyamagabe, Karongi, Ruhango na Ngoma.

Kuva mu mwaka w’i 1982 iyo ntara yari isanzwe ifasha u Rwanda guteza imbere uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo n’ubworozi, ariko ubu yongereyeho no kumenya imikorere y’inzego z’ibanze mu baturage.

Umuyobozi muri Ministeri ishinzwe imitegekere y’imbere muri Rhenanie-Palatinat, Dr Carola Stein avuga ko ubusanzwe bakoranaga cyane n’ibigo n’imiryango yigenga, ariko ko bagiye gukorana by’umwihariko n’abaturage n’inzego z’ibanze.

Ati ”Turagira ngo abaturage babe ari bo bahitamo ibikwiye gukorwa, turifuza ko basurana n’abacu, bagirane ubucuti, bamwe bamenye imico y’abandi.

"Twasanze ari ngombwa kandi gukorana namwe mu bijyanye n’imihigo, ndetse iyo urebye ibijyanye n’intego z’iterambere rirambye mugeze kure, twe ntabwo bizwi mu Budage, twizera ko hano natwe tuzahakura ubunararibonye.”

Intara ya Rhenanie Palatinat yatangiye imikoranire mishya n'inzego z'ibanze mu Rwanda
Intara ya Rhenanie Palatinat yatangiye imikoranire mishya n’inzego z’ibanze mu Rwanda

Bamwe mu bayobozi b’uturere tw’u Rwanda dufitanye imikoranire na Rhenanie Palatinat bavuga ko iyo Ntara isanzwe ifasha inzego n’ibigo kubona ibikoresho no kubaka ibikorwaremezo, ariko ko bakeneye imikoranire mishya yo gusangira ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure agira ati ”Twizera ko bafite ubumenyi busumbye ubwacu, turashaka imikoranire cyane cyane mu kubungabunga ibidukikije harimo ikijyanye no kurinda amashyamba kwangirika”.

Akarere ka Nyamagabe kifuza kandi ko Abadage bo muri Rhenanie-Palatinat bafasha abaturage gutunganya ibikomoka ku biti no kubihesha agaciro, ndetse bakabyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga,Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Rhenanie-Palatinat baratangira gusura uturere bifuza kuzakoreramo, mu rwego rwo kumenya ibikorwa byashyirwa mu igenamigambi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka