Inkunga y’ingoboka ni imwe mu bisubiza icyizere abakuze batishoboye

Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko inkunga y’ingoboka y’abageze mu zabuku bahabwa yabafashije kugira amasaziro meza.

Nyirakabibi w'imyaka 91 yashoboye kwiyubakira inzu ahabwa n'inka imukamira
Nyirakabibi w’imyaka 91 yashoboye kwiyubakira inzu ahabwa n’inka imukamira

Nyirakabibi Cecile w’imyaka 89 atuye mu Murenge wa Gishari yari mu buzima bubi ku buryo ngo yumvanga nta myaka ibiri yashira adapfuye kuko nta kivurira yari afite.

Ariko aho ashyiriwe mu cyiciro cy’abahabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka, igenerwa abageze mu zabukuru batishoboye, avuga ko icyizere kiyongereye.

Agira ati “Iyo mbonye ariya mafaranga agenerwa abasaza nkanjye nyakoresha neza ku buryo mbasha kubonamo umuhinzi, nkeza imyaka ntidusonze.”

Nyirahabimana Marianne nawe w’imyaka 91 utuye mu Murenge wa Mwurire, avuga ko yabashije kwiyubakiramo inzu y’amabati n’igikoni kandi akamufasha kubaho neza adasaba.

Uyu mukecuru wibana wenyine mu nzu, n’ubwo afite imyaka myinshi agaragara nkugifite imbaraga, ibintu nawe yihamiriza ko azikura mu mibereho myiza akesha amafarnga ahabwa muri gahunda ya VUP.

Agira ati “Ngira mituweri, nywa amata, igikoma, nkabona isukari urebye ntacyo nifuza mu buzima bwange.”

Iyi nzu yashoboye kuyubaka kubera inkunga y'ingoboka yahabwaga
Iyi nzu yashoboye kuyubaka kubera inkunga y’ingoboka yahabwaga

Umukozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage muri Rwamagana, Umutangana Olivier avuga ko mu 2016 na 2017 abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Rwamagana bahawe inkunga y’ingoboka bagenewe mu ngengo y’imari ingana na million 51,5RWf.

Ayo mafaranga yahawe ingo 472 zigizwe n’abaturage 876 mu mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Rwamagana, buri muntu agahabwa ibihumbi 10RWf buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka