Indege nshya “B737-800NG” ya RwandAir yageze i Kigali

Boeing B737-800N yari itegerejwe i Kigali, izanye akarusho ko kugira umuyoboro wa interineti (Wireless connectivity).

Indege nshya B737-800NG ya RwandAir
Indege nshya B737-800NG ya RwandAir

Iyi ndege yiswe Kalisimbi yageze i Kanombe ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2016.

Indege yiswe Kalisimbi isukwaho amazi yakirwa i Kanombe
Indege yiswe Kalisimbi isukwaho amazi yakirwa i Kanombe

Yahagurutse mu mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere, inyura i London mu Bwongereza, nyuma yerekeza Athens mu Bugereki, aho yavuye igana i Kigali.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Rwandair, indege nk’iyi niyo yambere igeze muri Afurika.

Indege nshya ya RwandAir yiswe Kalisimbi yageze i Kigali
Indege nshya ya RwandAir yiswe Kalisimbi yageze i Kigali

John Mirenge umuyobozi mukuru wa Rwandair, yavuze ko batazongera kwakira indege zidafite interineti.

Ibaye indege ya 10 RwandAir yakiriye, mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo ikaba izakira indi izaba ari nini kuruta izo bafite zose, kandi hakazagenda haza n’izindi, nk’uko John Mirenge abivuga.

Indege Boeing B737-800N ifite imyanya 154 hakabamo 16 y’icyubahiro.

Imbere mu ndebe ya Airbus A 330/200 yitwa Ubumwe Rwandair yaherukaga kugura (photo: Mutangana Jean Bosco)
Imbere mu ndebe ya Airbus A 330/200 yitwa Ubumwe Rwandair yaherukaga kugura (photo: Mutangana Jean Bosco)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tunejerejwe no kubona progress (AMAJAMERE) mu Rwanda ibi nibintu byiza Abanyarwanda bose bagomba gushigikira abayobozi babo

Abdallah Mohamed yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

TUNEJEJWE NITERAMBERE RYA RWANDAIR

UMOJA YVES yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka